Byinshi ku mateka y’urwobo rwa bayanga rwatabwagamo ibyigomeke

  • Richard Salongo
  • 30/03/2021
  • Hashize 3 years
Image

Unyarukiye hirya gato Witaruye umujyi wa Kigali ukerekeza mu muhanda ugana i Burundi, mu Karere ka Bugesera niho haherereye ishyamba ririmo urwobo rwa Bayanga.

Ntihazwi cyane, yewe na bamwe mu batuye mu birometero bike byaho iyo ubayoboje ubona harimo bamwe batahazi neza, kuko iki cyobo kitari ahantu hapfa kugaragarira buri wese; nubwo hatihishe bwose ariko ni rwagati mu ishyamba rya Gisirikare ry’i Gako

Ni urwobo kuri ubu rufite nka metero 5 z’ubujyakuzimu, rurimo amazi yanduye ajya kurucagata. Ruri mu rutare ariko ubona ko kuri ubu rusa n’urugenda rusibama. Bamwe bavuga ko rwacukuwe n’uwo witwaga “Bayanga” abandi bakavuga ko ahubwo ari umwami Rwabugiri warucukuje.

Hagaragara ikivumu cy’inganzamarumbu cya Rugenge, aho uyu mwami Rwabugiri yasabiye umugeni mugenzi we witwaga Cyoya, aba ari na ho banganira.

Amateka yanditse mu bitabo avuga ko uru rwobo rwitwa Urwa ‘Bayanga’ rwararohwagwamo abakobwa batwaye inda z’indaro n’ab’ibigome ibi ni nabyo bishimangirwa n’abahatuye.

Umusaza witwa Sebigabiro Yohani ufite imyaka 80, yavukiye ahari uru rwobo, akaba ari n’umwe mu babasaza bahamaze igihe kinini bahatuye.

Mu kubara inkuru y’amateka yarwo, Sebigabiro ayavuga nk’ibyabaye ejo, ubona akurikiranya inkuru ku yindi. Iyo agutekerereza iby’uko rwacukuye, akubwira ubona adategwa, ijambo ku rindi atondekanya amazina y’abari bahatuye, n’ibyagiye bihabera byose atajijwa na gato.

Uyu musaza n’abandi ba kavukire baho bahita ku “rwobo rwa Bayanga” cyangwa se bakivugira gusa ko ari ku “Rwabayanga” nk’izina ryamamaye hose mu Rwanda.

Uhageze, abaho bakwereka amajanja y’imbwa za Ruganzu rwa Ndahiro, ubwo yarasaga Rwakibirizi. Aya majanja witegereje neza urayabona n’ubwo bisaba kubanza gushishoza cyane.

Kuri ubu, kuri uru rwobo ubu hashokera inka zije kunywa amazi yarwo zidahirwa n’abashumba bazihazana buri saa sita nuko zikabyagira ku mbuga nini y’amabuye y’urutare ihari.

Sebigabiro, uri mu basaza bazi iby’uru rwobo bahasigaye, avuga ko gucukurwa kwarwo byari byaragabanyije inda z’indaro abona ko zubuye mu bakobwa babyiruka.

Sebiganiro yagize ati “Nta mugesera wagiraga inda y’indaro ngo azabeho, baricwaga! Byari ikizira kitaba ku Isi, uwo mukobwa yafatwa nk’ikigome.

Yongeraho ati “Hariya ni mu busare bwa Myariro, umanutse mu Buganza bwa Myariro, umanutse Mpera ya Karambi. Uwagize icyaha niho bamujyanaga. Hari hatuye Kamenangiga, waganiraga n’umwami Rudahigwa, hagatura umugabo witwa Kamenangabo n’abandi ubu bagituye ku Gatare ka Nyamata”.

Umusaza witwa Semisibo Kambanda w’imyaka 59, nawe ari mu bazi amateka yaho kuko yemeza ko ari ho yakuriye kandi ko yari ahafite igikumba.

Tuganira yagize ati “Hari kwa Bayanga, twari dufite ababyeyi batubwiraga ko ari Bayanga wahacukuje. Batubwiye ko ngo umugore we cyangwa se umukobwa we yatwaye inda asambanye hanze nuko Bayanga amurohamo. Kuva ubwo hatangira kuba ahantu baroha abatwaye inda z’indaro.”

Semisibo avuga ko uru rwobo rwari rwariswe “Kamaramahano”, kuko ngo ibigome byose n’abandi bantu bashakaga kwica umwami barohwagwamo baziritse kandi abasirikare bakarugumaho bakahamara igihe kigera ku kwezi baharinze kugira ngo bazahave ari uko imirambo yabo yamaze gushwanyagurika.

Mu bavugwa mu mateka batawe muri uru rwobo, harimo Rugaju rwa Mutimbo, wari warigize icyigenge ngo arashaka kuba umwami akaza gutsindwa na Rudahigwa wamurushije imitsindo y’umwami baza kumuroha.

Ku bwa Umusaza Semisibo avuga ko abantu azi batawemo mu 1959, muri 1963 mu itangira ry’imvururu n’imirwano yahitanye benshi.

Abazi kuri uru rwobo batanga ubuhamya bwaho, benshi bagaruka ku kuvuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwajugunywe abantu benshi. Umwe agira ati “Duhunguka twasanzemo imirambo, n’abandi ku gasi.”

Abandi bakuru baho bavuga ko umwami Rudahigwa yajyaga aza kuhahiga azananye n’ibisonga bye n’abashefu be, abandi nabo bakemeza ko no ku bwa Perezida Habyarimana Juvenal, hari abashakaga kumwica nabo baroshywemo.

Hari abavuga ko muri uru rwobo habagamo inzira yagendaga igatunguka mu kiyaga cya Rweru, abandi bakabyuririraho bavuga ko rwabagamo isoko yavuburaga amazi meza yakoreshwaga n’abaturage. Aba bavuga ariko ko ubu iyo soko yazibye bitewe n’abantu bajugunywemo, ariko ko bataburuwe, uru rwobo rugakorwa neza hazongera hakaba isoko ifasha abahaturiye kubona amazi meza.

Iri zina rya Rwabayanga ryaramamaye henshi mu gihugu kugeza n’aho ryiswe n’utundi duce tw’u Rwanda, nko muri Huye hepfo gato y’isoko; ahajugunywaga imyanda ubu naho hitwa Rwabayanga.

Bitewe n’amateka ruzwiho, uru rwobo rwaramamaye cyane nk’utundi duce tw’u Rwanda tuzwi turimo Ku Ijuru rya Kamonyi, Ku Ibuye rya Bugenge, Ku Ibere rya Bigogwe, Ku Rutare rwa Kamegeli, Ruhande ya Cyarwa, Mpinga ya Rukukumbo n’ahandi.

  • Richard Salongo
  • 30/03/2021
  • Hashize 3 years