Byinshi biteye amatsiko ku buzima bw’umuhanzi Nteziyaremye Richard uririmba indirimbo z’iImana mu buryo butangaje

  • admin
  • 22/05/2020
  • Hashize 5 years
Image

Uyumunsi twabateguriye inkuru k’ubuzima bw’umuhanzi Nteziyaremye Richard uzwi ku izina ry’ubunzi nka EMOTION NRDidier uba mu gihugu cy’u bubiligi uririmba indirimbo z’ihimbaza Imana , muburyo tudasanzwe tumenyereye ndabyita tutamenyereye kuko style aririmbamo itandukanye nizabandi bahanzi ba Gospel dusanzwe tumenyereye hano mu Rwanda nkuko abamaze kumva indirimbo ze bamwe bagiye babivuga ko ari umuhanzi ufite impano idasanzwe kandi yihariye itamenyerewe, ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo nshya 3 arizo Intsinzi ya Yesu, Yamarira na Nguhe iki.

Uyumuhanzi EMOTION NRDidier Nkuko yabitangarije ikinyamakuru MUHABURA.RW yatangiye kuririmba kuva kera akiri muto abikomereza aho yagiye yiga hose cyane ko yakunze kwiga mu bigo by’abadive bizwiho kugira impano zitandukanye cyane izo kuririmba.

Umva Indirimbo ye yitwa Intsinzi yasu

RICHARD yaririmbye muma chorale menshi atandukanye kandi agenda anayandikira indirimbo nyinshi zitandukanye aha twavugamo nka Chorale vers sion yo muri APACE KABUSUNZU aho yayandikiye zimwe mu ndirimbo zayo aha twavugamo nk’indirimbo Nkiza nanjye ndaje yanditse mumwaka wa 2009 ayandika abikuye k’ubuzima bwe bwite yarabayemo muricyo gihe yandikiye indirimbo chorale Blessed family nka Igihugu iyi chorale ikaba yaraje gusenyuka aho abari bayigize abenshi bagiye k’umugabane w’iburayi na amerika.

Nteziyaremye Richard avuga ko yabaye muri Groupe see show singers. yaririmbyemo akiga secondaire nayo ndetse akanaba yarandikiye indirimbo nyinshi.

Uyumuhanzi EMOTION NRDidie yabwiye MUHABURA.RW ko yaririmbye kandi mu machorale atandukanye yagize ati “Harimo nka Chorale LAVICTOIRE yo mukigo cy’amashuri cya Rwamagana Lycée du Lac MUHAZI As.P.E.J aho Nabandikiye indirimbo nyinshi zayo aha twavuga nk’indirimbo Sengurebe, Tabara, Sanga Yesu, Kumusaraba wa Yesu, Imbaraga, Hishurira, nizindi nyinshi Nkaba narakunze kwandika indirimbo nkagenda nziha amachorales atandukanye”.

Umva Indirimbo ye yitwa Yamarira

uyu muhanzi ubu uri kubarizwa ku mugabane w’uburayi mugihugu cy’u Bubiligi abakunze kuza mu Rwanda dore ko ahaza nka 3 mumwaka ku bwimpamvu z’ibikorwa ahakorera.

Nteziyaremye Richard yabwiye MUHABURA ko yateganyirije abanyarwanda Album ye nshya yitwa INTSINZI YA YESU izaba iriho indirimbo 8 Twavugamo zimwe nka:

1.Intsinzi ya Yesu

2.Yamarira

3. Emera kunyurwa

4. Nguhiki

5. Ur’Imana nizindi ..

Nteziyaremye Richard ubu akaba ateganya gushyira indirimbo ze mu mashusho [VIDEO ] umwaka utaha wa 2021 , Izi ndirimbo zuyumuhanzi inyinshi zikaba zarakozwe na producer Livingstone.

EMOTION NRDdidier akaba yarize informatique muri apace yiga comptabilité muri aspej i Rwamagana yiga Kaminuza i Bruxelles mu bubiligi mu bijyanye na réseau télécommunications mu kigo cyitwa H2B ESI (école supérieure d’informatique)

Umva Indirimbo ye yitwa Nguhe iki

Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/05/2020
  • Hashize 5 years