Byendagusetsa : Nanjye nitwa Haduyi

  • Niyomugabo Albert
  • 30/03/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umukobwa yarirwaje agira ngo umusore aze kumusura, ubwo ahamagara umusore w’inshuti ye aramubwira ngo “Uwo usanga mu rugo umubwire ko unzaniye umuti.”

Umuhungu aje asanga umusaza ku muryango amubwira azaniye umuti umurwayi, umusaza ati “Ari aho mu cyumba.” Umusore arinjira bakora ibyo bakora ariko nyamusore yibagirwa gufunga ipantalo. Atashye ajya gusezera ku musaza, nuko umusaza aramubwira ati “Wibuke gufunga ‘pharmacie’ niba hari n’abandi ugiye kuvura.”

================

Abahungu babiri bagiye kuvumba ipilawu[mu Bayisilamu], bagezeyo biba ngobwa ko abahari bibwirana. Bahera ku wa mbere avuga ko yitwa Habibu, uwa kabiri avuga ko yitwa Haluna.

Ubwo baba bageze kuri umwe muri bavumbyi, yumva ko aba mbere batangijwe na ‘Ha’ na we ati “Nanjye nitwa Haduyi.[umwanzi]” Bariyumanganya bakomeza kubaza abandi,bageze ku wundi avuga ko yitwa Kalimu, undi muvumbyi yumva ko hagezweho abatangizwa na Ka, bamugezeho ati “Jyewe nitwa”Kafili”.

  • Niyomugabo Albert
  • 30/03/2021
  • Hashize 3 years