Byendagusetsa : Biratangaje ngo Urukundo n’ukurindagira

  • Niyomugabo Albert
  • 31/03/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mutimamuke yagishije inama Ntibindeba, ngo amuhe inama z’urukundo rushyitse zamufasha kurwinjiramo wese, agakunda uwe amwihebeye. Niko kumubaza ati Urukundo ni iki?

Ntibindeba yamusubije adatindiganyije, ati “Urukundo ni ukurindagira k’ubwonko, bigatuma ubona umuntu ukwawe kwa wenyine, ukamutaho igihe wenda atanabishaka, cyangwa nawe ugasanga afite icyo cyorezo yararindagiye mukarindagirana.Mwirinde icyo cyago kirindagiza umuntu akava i Gatuna cyangwa mu Gisaka akajya kurindagira i Rusizi n’ahandi ashaka uwo barindagirana.”

Abasore 2 baricaye baraganira bishyira kera, ibiganiro bisa n’ibibashiranye, nuko umwe abwira undi ati : «Ariko buriya ntibyaba byiza bagiye baduha inzoga ku kazi?» Dore zimwe mu mpamvu uyu musore yumva bakamuhaye inzoga ku kazi, ndetse no mu masaha y’akazi:

• Byatuma ntazajya nsiba ku kazi n’ iyo naba ndwaye
• Byagabanya kwinubira umushahara muto
• Byamfasha kujya mbwiza Boss ukuri kose , ntamubeshye.
• Sinazongera gusaba ikiruhuko ukundi
• Byadufasha kwirinda indwara ya Diyabete, dore ko akenshi twihata ibyayi birunzwe n’ isukari.

  • Niyomugabo Albert
  • 31/03/2021
  • Hashize 3 years