Byemejwe ko Juliana Kanyomozi ariwe uzafasha Charly na Nina mu gitaramo

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Charly na Nina kumbuga zabo hari hashize iminsi horiho ibyapa byamamaza igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere ‘Imbaraga’ aho bakunze kubaza abafana umuhanzi bifuza ko batumira, icyakora magingo aya amakuru yamaze kuba impamo umuhanzi watumiwe kubafasha ni Juliana Kanyomozi.

Iki kikaba ari igitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali mu ihema rya Camp Kigali tariki ya 1 Ukuboza 2017.

Muyoboke Alex abajijwe impamvu bahisemo Juliana Kanyomozi yatangaje ko usibye kuba asanzwe yikundira Charly na Nina ikindi ari uko mu minsi ishize yakoze indirimbo yise ‘Woman’ iyi ikaba ari indirimbo ivuga ibigwi umugore, ikaba yaranegukanye ibihembo binyuranye ashimirwa ubutumwa yatanze muri iyi ndirimbo bityo ngo bamuhisemo kugira ngo yifatanye n’aba bahanzikazi bafite indirimbo banitiriye Album ivuga ibigwi by’umugore bise ‘Imbaraga’ aho bagaruka ku mbaraga z’umugore.

Kanda hano wumve indirimbo yatwaye igikome ya kanyomozi yitwa WOMAN by Juliana Kanyomozi OFFICIAL

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 6 years