Byari kuba ari uburyarya kumwenyura mu myaka 30 ishize – Perezida Kagame

  • Richard Salongo
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Byari kuba ari uburyarya kumwenyura mu myaka 30 ishize kuko nta gishimishije cyarangwaga mu Rwanda rwari munsi ya zero, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho ashimgangira ko uyu munsi abasha kumwenyura. 

Mu kiganiro n’Ibitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa 08 Mata 2024, Perezida Kagame, yavuze ubu ageregeza kumwenyura bitandukanye no mu myaka 30 ishize kuko nta gisekeje cyari gihari.

Umukuru w’Igihugu yagagaragaje ko hari Ibitangazamakuru bibeshya  ko aho u Rwanda rwahoze mu myaka 30 ari na ho rukiri, ibyo bikaba ari na byi bimugaragaza nk’umugome, uyoboresha igitugu. 

Umwe mu banyamakuru bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yabajije impamvu akenshi iyo agaragaye ari kumwe n’abandi banyacyubahiro atagaragaza kumwenyura mu mafoto, ibyo ngi bikaba bitanga isura itari nziza abamuharabika buririraho. 

Perezida Kagame yashimiye uwo munyamakuru wavuze mu nshamake ibyo benshi bamubonaho ariko badashaka kubivuga. 

Yavuze ko ubusanzwe uwo abantu babona atandukanye n’uwo ari we bitewe n’icyo baba bagamije l. 

Yavuze ko ubu asigaye agerageza kumwenyura kuko hari ibitumwa amwenyura mu gihe mu myaka yashize kumwenyura byari kuba ari uburyarya. 

Ati: “Uyu munsi ngerageza kumwenyura! Birashoboka ko naba ntanaseka neza ariko ndagerageza. Kagame mwabonaga mu 1994, 1995, 2000, ntiyasekaga kuko nta gisekeje cyari gihari. Sinasekaga ariko ubu bitewe n’ibyo mbona nshobora kumwenyuramo.”

Avuga ko atari kwishushanya ngo agaragaze ko ibintu bimeze neza kandi mu by’ukuri bitagenda neza muri iyo myaka ishize, ko yasaga nk’uko ibihe byasaga.

Ati: “Wenda ntabwo bakundaga uko ngaragaraga ariko uko byari bimeze icyo gihe na byo byasaga nka gutyo nagaragaraga. Ntabwo nari kuba muri ibyo ngo nindangiza nseke, byari kuba ari ikinyoma! Nari kuba nishushanya ngaragaza ko ibintu byose bimeze neza mu gihe byose  byari bibi.” 

Yongeyeho ko habaye hari ukimubona mu ishusho yo mu myaka 20 ishize yaba atabona ndetse ko no mu myaka yashize yari atandukanye.

Ati: “Rero narakuze nazanye n’imvi, umusatsi wanjye wari umukara ariko ubu harimo imvi yewe hari n’ugenda ushiraho. Niba utekereza ko Kagame wabonaga mu myaka 20 ishize ari ko akimeze ubu waba utabona, yewe no muri icyo gihe nari ntandukanye n’uko benshi bambonaga.

Yongeyeho ko byinshi mu byo azi, hari by’ibinyoma bisebanya  binyuzwa mu bitangazamakuru ndetse abandi bakabifata nk’ukuri ariko bakwikorera ubugenzuzi bikarangira babonye ko babwiwe ibinyoma.

Aba ngo bamenya ukuri  binyuze mu kumwivugishiriza, gusura, kubaza amakuru nyayo, bikarangira bavuze ko ibyo babwiwe babeshywe, ndetse ko n’ibyo biboneye n’amaso yabo bitandukanye n’ibyo babwiwe. 

Akomeza agira ti: “Muzabibona mu Burasirazuba bw’Isi hari ibyo bavuze mu myaka 30, 25 ishize, bakaba bakibisubiramo n’ubu, bisobanuye ko kuri bo muri icyo gihe cyose gishize babona nta cyahindutse.Bavuga ko u Rwanda rufite abaturage bakennye, yego turakennye kuko ntituri ku rwego ibihugu byateye imbere biriho ariko ubukene urwego bwariho mu 1995, mu 2000, sibwo bukiriho mu 2024. Ariko hari umuntu ucyandika ko uko tumeze ubu bisa nk’uko twari turi mu myaka 25 ishize agahora abigarukaho.” 

Perezida Kagame avuga ko afite uko abona ibintu n’uko abigaragaza bityo ko adakeneye ubimukundira cyangwa ngo abimwangire kuko abaho ubuzima bwe adakeneye gushimisha rubanda.

  • Richard Salongo
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks