Burundi:Umutwe w’abantu bitwaje intwaro bagabye igitero batwika ibintu byinshi [AMAFOTO]

  • admin
  • 15/09/2018
  • Hashize 6 years

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi ku mupaka wacyo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo i Gatumba aravuga ko abantu bitwaje intwaro baraye bagabye igitero ku mupaka bakaba bangije byinshi bakoresheje umuriro.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu,tariki 15 Nzeri,aho urusaku rw’amasasu na bombe byumvikanye mu gihe kingana n’isaha n’igice umuntu umwe akaba yishwe ndetse n’imodoka eshatu zikaba zatwitswe.

Aya makuru aravuga ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’u Burundi ku mupaka na Congo byatwitswe, ndetse imodoka zari hafi aho nazo zigashumikwa bikozwe n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro kataramenyekana bivugwa ko katurutse muri Congo.


Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka by’u Burundi ku mupaka na Congo byatwitswe
Imodoka eshatu zikaba zatwitswe

Abaturage bari baje kureba aho iyo mirwano yabereye
Imirwano ikimara kurangira abasirikare b’Uburundi bahise batangira kuhacunga umutekano

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/09/2018
  • Hashize 6 years