Burundi:Nyuma yo kwemera amwe mu makosa zakoze, Radiyo BBC n’Ijwi ry’Amerika zishobora gufungurirwa FM

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Urwego rushinzwe gukurikirana imikorere y’ibitangazamakuru mu gihugu cy’Uburundi CNC cyatangaje ko gitegereje intumwa z’ibitangazamakuru bya radio BBC n’Ijwi ry’Amerika kugirango harebwe ko hakongera gufungurwa imirongo y’ayo maradiyo nyuma yo kwemera amwe mu makosa zakoze,ngo yongere yumvikane ku murongo wa FM nyuma yo guhagarikwa kumvikanira muri icyo gihugu.

Mu kiganiro n’abamenyamakuru, Karenga Ramadhan uhagarariye CNC yavuze ko abayobozi b’ayo maradiyo bandikiye urwo rwego aho hari amakosa amwe n’amwe muya tumye zifatirwa ibihano bemeye.

Ku ruhande rw’Ijwi ry’Amerika, Karenga yasobanuye ko bimwe mubyo Ijwi ry’Amerika yemera ari uko itarebye uburemere bw’ibibazo by’Uburundi, mu gihe ibindi bibazo ku bw’iyo radiyo bikwiye kuganirwa hagati y’impande ebyiri kuko ntabyemezo Ijwi ry’Amerika ribifiteho.

Naho ku ruhande rwa BBC, Karenga yavuze ko amakosa bashinjije iyo radiyo yayemeye igendeye ku kiganiro yaba yarakoze kidakurikije amategeko y’umwuga n’ayagenga BBC.

Usibye Ijwi ry’Amerika na BBC byijejwe gusubizwa FM mu Burundi, CNC yanakuriyeho ibihano ikinyamakuru cya Reta “Le renouveau” cyari cyafunzwe kizira kwandika mu cyongereza n’igiswahiri.

Mu gihe bamwe mu banyemakuru b’Ijwi ry’Amerika na BBC mu Burundi batoroherwa n’ababima amakuru basobanura ko batavugira ku maradiyo ari mu bihano, urwego CNC rwibukije ko ingingo yo gufunga FM idasobanura ko Abanyamakuru b’ayo maradiyo badakora.

Imirongo ya FM y’Ijwi ry’Amerika na BBC mu Burundi yafunzwe kuva ku itariki ya 7 Gicuransi uyu mwaka.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/05/2018
  • Hashize 6 years