Burundi:Col. Haziyo uri ku rutonde rw’abashinjwa urupfu rwa Ndadaye yatawe muri yombi

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years

Col. Haziyo wahoze mu gisirikare cy’u Burundi (EX-FAB) mbere y’uko havangwa ingabo, wanagaragaye ku rutonde rw’abashinjwa kwica Perezida Melchior Ndadaye, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Burundi.

Ahagana saa saba zo kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mata 2019, nibwo uyu musirikare w’ipeti rya colonel yafatiwe iwe mu rugo mu gace ka Ngagara, Komini Ntahangwa, mu mujyi wa Bujumbura.

Abaturanyi b’uyu mukoloneri,batangaje ko ajya gufatwa mu nzu iwe hasanzwe imbunda ebyiri, sharijeri ebyiri z’amasasu, umukandara wa gisirikare, imyenda ya gisirikare n’icupa rya gisirikare ritwarwamo amazi.

Ubwo inzego z’umutekano ngo zajyaga kumufata, abasirikare n’abapolisi b’abofisiye bari bazengurutse urugo rwe bafite intwaro zikomeye.

Bitangazwa ko ibikoresho bya gisirikare Col Haziyo yafatanwe byaba ari ibyo yari asanzwe akoresha mbere y’uko ava mu gisirikare.

Col Haziyo ari ku rutonde rw’abashinjwa kwicwa Perezida Ndadaye, hamwe na Colonel Jean Bikomagu, Majr Pierre Buyoya, Lt Colonel Pascal Simbanduku, Lieutenant colonel Nengeri, Lieutenant-colonel Pancrace Girukwigomba, Major Gervais Nimubona, Major Bukasa, Lieutenant Ntarataza, Lieutenant Ngomirakiza, Lieutenant – Colonel Epitace Bayaganakandi ndetse n’abandi batadukanye.

JPEG - 24.9 kb
Col. Haziyo yahoze mu gisirikare cy’u Burundi (EX-FAB) mbere y’uko havangwa ingabo

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years