Burundi:Biciwe mu kabari bari gufata icyo kunywa

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 9 years

I Burundi uko umunsi ushira niko ubwicanyi bugenda bufata indi ntera kandi ihambaye ubu noneho ikigezweho ni uko abantu batari bamenyekana barimo kugenda batera amagerenade mu duce tumwe na tumwe tw’icyaro ndetse mu ijoro ryakeye baraye bivuganye abantu bibereye mukabari bafata icyo kunywa.

Abo bishwe harimo abana 2 barashwe n’abantu bitwaje intwaro bateye agace kaho iwabo, I Nyamutenderi muri komine kanyosha, intara ya Bujumbura rural, n’umwe yatewe grenade mu kabari kari muri zone Mutakura. Umubyeyi umwe w’abo bana na se barakomeretse aho I Nyamutenderi, mu gihe mu kindi gitero cyabaye mu kabari kazwi kw’izina rya ” Maison verte” hakomeretse abandi barindwi. Umwe mubakomerekeye muri ako kabari, asanzwe ari na ho akora, avuga ko icyo gitero cyabaye saa saba z’ijoro , kandi batigeze babona ubateye.

Umuyobozi wa komine Kanyosha, iri mu birometero 5 uvuye ku murwa mukuru Bujumbura, Jean Berchmans Munzerere, ahiciwe abo bana babiri, yabwiye BBC ko abo bantu bateye i Nyamutenderi, bagiye basahuye amafaranga, ariko ko bataramenya icyatumye bica abo bana.

Hari inkuru zitaremezwa, zivuga ko ubwo bwicanyi bufite aho buhuriye na politiki mbi yahariya mu Burundi ndetse n’amoko ahora ashyamiranye .

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/02/2016
  • Hashize 9 years