Burundi:Abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC basabwe guhora barikanuye,inzego z’umutekano zikawukuba kabiri

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Burundi, Pascal Barandagiye yasabye abaturage b’iki gihugu baturiye umupaka wabwo n’u Rwanda ndetse na Congo, kuba maso bacunga ko umwanzi yabinjirana.

Min. Barandagiye yasabye aba baturage cyane cyane abaturiye ishyamba rya Kibira gutanga amakuru byihuse mu gihe babonye umuntu batazi acaracara mu gace batuyemo by’umwihariko inzego z’umutekano nazo ngo zigakaza umutekano kwikube kabiri ku wari usanzwe uhacungwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kandi avuga ko habayeho uburangare, ubwo abitwaje intwaro bambukaga umugezi wa Rusizi bakagera mu ishyamba kimeza rya Kibira mu gace ka Musigati na Mabayi.

Nk’uko ikinyamakuru sosmedias kibitangaza, ngo minisitiri yasabye kandi abaturage gutangana aya makuru ubushishozi n’ubwitonzi ku nzego z’umutekano banirinda kuba bagwa mu muteko wo gukorana n’abo yita abanzi.

Abatuarge bahawe izi mpanuro nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki 17 z’uku kwezi muri Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda ahegereye ishyamba ry’Ikibira.

Nyuma y’iki gitero bise ’igikaze’ Leta y’u Burundi yaje gutangaza ko cyatewe n’abaturutse ku butaka bw’u Rwanda, ibintu rwahise ruhakana rwivuye inyuma ko ari ibinyoma.

Leta y’u Burundi ikomeje kwikanga umwanzi mu gihe irimo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha. Ku butaka bwa Congo hakaba hari imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya irimo Red-Tabara, Forebu, FNL n’indi ihora iyiteguza intambara.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years