Burundi:Abasirikare ba Leta bari mu birindiro bimwe baburiwe irengero

  • admin
  • 18/11/2019
  • Hashize 4 years

Hari amakuru avuga ko abasirikare b’igihugu cy’u Burundi bari ku birindiro byegereye ishyamba rya Kibira, mu Ntara ya Bubanza, muri Komini Mabayi, baburiwe irengero.

Amakuru ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga aturuka mu baturage begereye aha hantu aremeza neza ko aba basirikare baburiwe irengero.

UBMNewsdukesha iyi nkuru iravuga ko kugeza ubu hataramenyekana niba aba basirikare barishwe cyangwa nabo barinjiye mu ishyamba gufatanya n’abarwanya leta.

Abaturage begereye aho aba basirikare bari bakambitse bakaba bemeza ko baburanye n’amaradiyo n’intwaro zabo zose. Hagati aho, Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza kuri aya makuru.

Ni mu gihe muri iri shyamba rigari rya Kibira havugwamo imitwe itandukanye yitwaje intwaro y’Abarundi ndetse n’Abanyarwanda bivugwa ko barimo kuhihisha cyane muri iyi minsi nyuma y’uko bakomeje kwirukanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/11/2019
  • Hashize 4 years