Burundi:Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 batawe muri yombi

  • admin
  • 06/11/2019
  • Hashize 4 years

Abapolisi n’abasirikare mu Burundi bakoze umukwabu ukomeye bafata abantu 80 barimo Abanyarwanda bagera ku 10 ndetse n’abo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni umukwabu wabaye nyuma y’amakuru yavugaga ko hari abaturutse hanze y’igihugu binjiye mu mugi wa Rugombo mu Ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Uburundi.

Abatuye muri iyo komine bemeza ko bagiye kubona babona abapolisi n’abasirikare bitwaje intwaro buzuye mu mujyi wa Rugombo ku buryo icyo gihe nta muntu wari wemerewe gusohoka mu nzu.

SOSMedia dukesha iyi nkuru itangaza ko abashakishwaga bari bazwi, kuko nta muntu uri mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi wigeze ufatwa muri aba 80 nk’uko abaturage ba Rugombo babitangaje.

Abagera kuri 80 barimo 10 b’abanyarwanda bafashwe harimo abamaze muri komine ya Rugombo imyaka isaga 20.

Bamwe mu batuye muri ako gace barashinjije abapolisi kubatwara amafaranga ubwo bakoraga icyo gikorwa cyo gusaka abo banyamahanda ariko ubnuyobozi bwa polisi burabihakana.

Biteganyijwe ko abafashwe b’Abarundi batanga amande hagati y’ibihumbi 2,000 na 5,000 by’Amarundi.Abanyarwanda n’abakongomani bazafasha igipolisi cy’Uburundi mu gushakisha abandi.

  • admin
  • 06/11/2019
  • Hashize 4 years