Burundi Ubwicanyi bwafashe indi ntera imitima n’izindi ngingo zimwe na zimwe.

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 8 years

Sosiyete sivile yo mu Burundi yatangaje ko hadutse abicanyi bashinyagurira imirambo bakayivanamo imitima n’izindi ngingo zimwe na zimwe.

Umukuru w’Ihuriro rya Sosiyete Sivile mu Burundi, Vital Nshimirimana, yavuze ko iyo abo bicanyi bamaze kwica, babaga agatuza k’imirambo bakavanamo imitima. Nshimirimana yavuze ko aho iyo mitima bayijyana hataramenyekana kugeza ubu. Mu Cyumweru gishize, Nshimirimana yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) gukora ubuvugizi, imvururu ziri mu Burundi zigashakirwa umuti mu maguru mashya. Yasobanuye ko imibare bafite igaragaza ko abasaga 1200 bamaze kwicwa naho 400 000 bakaba barahungiye mu Rwanda, Uganda, Congo na Tanzaniya.

Nshimirimana yerekanye amafoto na videwo zerekana imirambo yishwe urw’agashinyaguro, yaciweho amaboko, imitwe ndetse imwe ifite imyobo mu gatuza, bavanyemo imitima. Bamwe bakeka ko byaba bifite aho bihuriye n’imihango y’ubupfumu, abandi bakemeza ko ari uburyo bwo gukura umutima imiryango ya ba nyakwigendera. Umukuru w’Umuryango w’Abari n’Abategarugori baharanira amahoro mu Burundi, Louise Baricaku nawe yagaragarije EALA ko muri iyi minsi hari abashimuta abasore n’inkumi, irengero ry’abo rikaba rikiri amayobera.

Imvururu zo mu Burundi zigiye kumara umwaka, zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu. Ibiganiro byo guhuza impande zihanganye kugeza ubu ntibirashoboka, kuko akenshi leta ibivamo bitararangira ku mpamvu zitandukanye.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2016
  • Hashize 8 years