Burundi: Perezida w’Uburundi yongeye gusohoka igihugu

  • admin
  • 20/07/2017
  • Hashize 7 years

Perezida Nkurunziza, agiye kugirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania, akaba ari bwo bwa mbere agiye gusohoka mu gihugu nyuma y’ umugambi wo kumuhirika ku butegetsi uburijwemo.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidansi y’u Burundi rivuga ko Nkurunziza yerekeza muri Tanzania kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017, aho aza kubonana na Perezida John Pombe Magufuli.

Muri uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, Nkurunziza araherekezwa n’itsinda rigizwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’Umutekano; Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga; Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Minisitiri w’imari, ingengo y’imari n’igenamigambi na Minisitiri w’ingabo.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/07/2017
  • Hashize 7 years