Burundi: Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko guverinoma ya perezida Nkurunziza iri kwibasira Abatutsi

  • admin
  • 20/08/2016
  • Hashize 8 years

Imvururu mu Burundi zadutse umwaka ushize nyuma y’aho perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu. kugeza ubu ,Abasirikare b’u Burundi bakuru babarirwa mu icumi biganjemo abo ku rwego rwa Senior officers bamaze guhunga kuva mu ntangiriro z’uku kwezi bitewe n’impungenge z’umutekano mucye zikomeje kugaragara mu gihugu cyabo.

Impunguke mu mutekano w’u Burundi, Gratien Rukindikiza, we yatangaje ko umubare wose w’abamaze guhunga igihugu ugera kuri 13, yongera ko bahunze kubera ubwoba bwo gupyinagazwa bazira ubwoko bwabo cyangwa gufatwa nk’abadashyigikiye ubutegetsi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko guverinoma ya perezida Pierre Nkurunziza iri kongera ibikorwa byo gupyinagaza no kwibasira abo mu bwoko bw’Abatusi.

Muri Gicurasi uyu mwaka abantu 21 barimo abasirikare bakuru(senior officers) bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kubahamya uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi umwaka ushize.

Abagera kuri 12 batawe muri yombi bashinjwa gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko Rukindikiza yabitangaje.

Abenshi mu bafunzwe ngo ni abo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko Aljazeera dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi,Gaspard Baratuza yahakanye ko abasirikare bahunze babitewe no gupyinagazwa kubera ubwoko bwabo cyangwa impungenge z’umutekano, ahubwo ngo ni uko bakoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.




Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko guverinoma ya perezida Pierre Nkurunziza iri kongera ibikorwa byo gupyinagaza no kwibasira abo mu bwoko bw’Abatusi.

Yanditswe na Sarongo /Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/08/2016
  • Hashize 8 years