Burundi: Ikigo cy’amashuli abanza cyafatiwe mo intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

  • admin
  • 10/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira ahitwa Ngarama ya II hakozwe umukwabo ukaba wafashe ibikoresho bya gisirikare harimo n’imbunda yo mubwoko bwa machine gun ndetse n’izindi ntwaro zitandukanye harimo gerenade ebyiri n’andi masasu yafatiwe mu gisenge cy’ishuli ribanza ryo muri ako gace.

Aganira n’urubuga Burundi news, Nyambere Faustin, Umuyobozi w’umudugudu wa Ngarama II , yavuze ko muri kiriya gisenge bahasanze kandi imbunda za kalachnikov ebyiri ziyongera kuri za mitralleuse na za grenades twavuze haruguru. Abaturage batuye muri kariya gace bavuze ko no muri 1994 ibibazo byatangiye kuriya ndetse ngo hari ubwoba ko nubundi ari kuriya byazagenda..

Kuva muri Mata uyu mwaka u Burundi buri mu makimbirane yagiyemo abantu babarirwa mu magana abandi barenga ibihumbi 100 bakaba barahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi harimo n’u Rwanda rucumbikiye abenshi muri bo.

Gusa Abashinzwe umutekano basoje umukwabo wabo mu gace ka Ngagara II batahanye umuyobozi wa kiriya kigo n’abakozi bo mu busitani bw’ukigo babiri mu rwego rwo gukomeza kubakoresha ipererza ngo bamenye aho izi ntwaro zituruka ndetse n’impamvu nyamukuru ituma ziba ziri muri iki kigo cy’ishuli.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2015
  • Hashize 9 years