Burundi/Gitega:Mu ruzinduko rwa Perezida Nkurunziza buri komine yategetswe kuzatanga inka yo kumwakira

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years

Mu ruzinduko rwa Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi ruteganyijwe aho azasura intara ya Gitega,buri komine mu zigize iyi ntara yategetswe ko igomba kuzategura inka ndetse n’andi maturo byo kwakira Perezida.

Perezida Nkurunziza ateganya gusura abaturage bo mu ntara ya Gitega mu cyumweru gitaha kuri tariki ya 5 Gashyantare aho kuri ubu abayobozi bakomine uko ari 11 zigize iyo ntara bari kwaka abaturage amafaranga yo kugura inka yo kwakira umukuru w’igihugu.

Umwe mu barimu wigisha mu kigo cya Makebuko yabwiye SOSMedia ducyesha iyi nkuru ko abayobozi bari kugenda banyura mu baturage babaka umusanzu wo kugura inka bitewe n’akazi umuturage akora.

Yagize ati”Nahaye umuyobozi w’agace ntuyemo ibihumbi bibiri by’amarundi(2000 FBU) nk’umusanzu w’amatora yo mu 2020,ayo yiyongera ku yandi ibihumbi bitandatu by’amarundi (6000FBU) ntanga ku kwezi n’ubundi yo kwitegura ayo matora.Ubu nanone umuyobozi w’akarere yatwatse igihumbi cy’amarundi (1000FBU) ku mukozi wa Leta naho umuhinzi agatanga Magana atanu(500) yo kwakira umukuru w’igihugu.”

Ibi kandi byemezwa n’amabwiriza abayobozi bahaye abakozi n’abaturage muri rusange bo muri Komine Makebu,aho babasabye kwitanga ngo kuko buri komine yo muri iyi ntara yasabwe gutanga amafaranga yo kugure inka n’inkangara zirimo ibyo kurya byo kwakira Perezida Nkurunziza ubwo azaba agiye ku basura tariki 5 Gashyantare.

Umuyobozi wa komine Mukebuko,Cyprien Nibitegeka yasobanuye ko kwitanga atari itegeko kandi ko umunsi wa nyuma wo gutanga umusanzu ari ku Cyumweru tariki 3 Gashyantare.

Perezida Nkurunziza yiteguwe bikomeye n’abaturage bo mu ntara ya Gitega aho azaba aje kwifatanya n’abaturage kwizihiza ku ncuro ya 27,umunsi mukuru ngaruka mwaka wahariwe ubumwe mu gihugu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years