Buri makimbirane afite imiterere yayo ariko hari ibisubizo bifatika twatunga agatoki- Perezida Kagame
Politiki n’imiyoborere myiza ni nk’umubiri ufite ubuzima buzira umuze. Iyo imiyoborere ibangamiwe, ni nko kugira ubudahangarwa bw’umubiri buke, bwibasirwa n’ubwoko bubonetse bwose bw’indwara cyangwa ibiwuhungabanya.
Ubwo ni ubutumwa bwagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu biganiro ku mahoro, umutekano n’imiyoborere, aho abayozi bitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burayi (EU-AU Summit) bunguranye ibitekerezo ku ngamba nshya zo guhangana n’ibibazo by’umutekano no kugera ku mahoro arambye.
Iyo nama y’iminsi ibiri ibaye ku nshuro ya gatandatu yateraniye i Buruseli mu Bubiligi guhera kuri uyu wa Kane taliki ya 17 Gashyantare 2022, ikaba ihuje abayobozi bo mu bigo bikomeye, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ndetse n’abahagarariye ibihugu bitandukanye byo ku migabane yombi.
Ibiganiro byabo biribanda ku ngingo zitandukanye ziganisha ku guharanira uburumbuke n’iterambere birambye, bijyana no gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu bishingiye ku bukungu, ubuzima n’umutekano.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe gutekerezwa kuri gahunda nshya y’ubufatanye mu mikorere, mu guhangana n’iterabwoba no gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro no kuyabungabunga.
Yagize ati: “Nta bundi buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye, haba imbere mu migabane yacu cyangwa hagati yayo, imiyoborere myiza idashyizwe hagati. Dukeneye imyumvire mishya n’uburyo bw’imikorere buhuza ibikorwa bihuriweho byo kurwanya iterabwoba no gushyigikira ubutumwa bw’amahoro.”
Yakomeje agira ati: “Ntidushobora kwihagararaho ngo turebere mu gihe ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane bugeraniwe. Umutekano w’u Burayi na wo uri mu kaga. Turi abaturanyi kandi iterabwoba ni ibyaha byambukiranya imipaka.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yakomeje avuga ko uburyo buhuriweho kuri Afurika n’u Burayi no mu bihugu bigize iyo migabane ari ingenzi, kuko bwaba buhuje neza n’ibibazo byugarije impande zombi.
Ati: “Buri makimbirane afite imiterere yayo ariko hari ibisubizo bifatika twatunga agatoki. Hakenewe gahunda mpuzamahanga ihanitse kandi irambye yo gutera inkunga ibikorwa by’ingabo mu bihugu no mu Karere.”
Gusa, yongeyeho ko nanone nta mubare w’inkunga waba uhagije ngo hubakwe amahoro arambye kuko zigomba kujyana no gukemura ibibazo by’imiyoborere, ari na byo muzi w’umutekano muke.
Ati: “Dukeneye ko umubano w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) waba usobanutse kandi utanga umusaruro ufatika. Turakeneranye, kandi ibyo bisobanuye ko dukorana nk’abafatanyabikorwa buzuye.”
Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga zirimo gukurikirana iyi nama isoza kuri uyu wa Gatanu, zigaragaza ko ibiganiro ku bibazo by’ubufatanye mu mutekano, ubusumbane mu kubona inkingo no gushora imari mu bikorwa remezo bishobora gutanga umusaruro ushimishije, cyane ko imigabane yombi ihuriye ku bibazo bikeneye gushakirwa umuti urambye.
Imwe mu ngingo zikomeye zigarukwaho muri iyo nama ni ishoramari rya miliyari zisaga 300 z’amayero u Burayi buteganya gushora muri Afurika. Biteganyijwe ko kimwe cya kabiri cy’iryo shoramari kigomba kuzaba cyashowe mu bihugu by’Afurika bitarenze muri uyu mwaka.
Gusa impuguke mu by’ubukungu zifuza ko EU yakora ibyo yiyemeje kandi iryo shoramari ntirizane n’amabwiriza afatwa nk’amananiza ku bihugu byakiriye ibikorwa by’u Burayi, cyane ko kuri ubu uwo mugabane uje mu ihangana rikomeye mu bufatanye Afurika imaze kubakana n’u Bushinwa, u Burusiya ndetse n’Amerika ikomeje kwigaragaza mu nzego zitandukanye.