Burera:Imikoranire ya Polisi n’abaturage yatumye hakumirwa ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka
- 16/05/2017
- Hashize 8 years
Kuva mu mwaka wa 2000 ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga, mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha harimo imikoranire myiza yayo n’abaturage.
Iyo mikoranire ya Polisi n’abaturage igamije kubashishikariza kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye hagamijwe kugira u Rwanda igihugu gitekanye, kandi iyi mikoranire ikaba imaze kubyara umusaruro ugaragara, kuko ubu u Rwanda ari igihugu gitekanye nk’uko ibyegeranyo byaba ibyo ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga bibigaragaza.
Mu minsi yashize, mu karere ka Burera hakunzwe kugaragara abaturage bishoraga mu bucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka, aho wasangaga abagore n’abagabo banyura ku mipaka itemewe bakajya mu gihugu cya Uganda bakarangurayo inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda ndetse n’ibindi bicuruzwa bakabyinjiza mu Rwanda bikagira ingaruka zitandukanye haba ku buzima bw’abanyarwanda ndetse no ku mutekano w’igihugu.
Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bakomereje kwigisha no gushishikariza aba baturage bishoraga muri ibi bikorwa kubivamo bagakora ubucuruzi bwemewe, ubu aba baturage babivuyemo, bibumbira mu mashyirahamwe y’ubucuruzi atandukanye, ku buryo ubu aribo basigaye baha Polisi amakuru y’abatarava muri ubu bucuruzi kandi bikaba byaratumye ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka n’ubw’ibiyobyabwenge bukumirwa.
Umwe muri aba baturage wavuye mu bucuruzi butemwewe bwambukiranya umupaka witwa Bizimana Theogene w’imyaka 41, yavuze uko we na bagenzi be bavuye muri ibi bikorwa, ubu bakaba baribumbiye mu ishyirahamwe ry’ubucuruzi bw’imyaka ryitwa “Ihuriro”n’uko bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ubu bucuruzi n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ati:Ishyirahamwe ryacu “Ihuriro” rigizwe n’abagabo n’abagore 40 bahoze bacuruza magendu, tukaba twarishyize hamwe mu mwaka wa 2013 nyuma yo gufatirwa muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko mu Rwanda, tukigishwa ububi bwabyo, tugasabwa kubivamo tukibumbira mu mashyirahamwe tugaterwa inkunga, tukiteza imbere.”
Bizimana yakomeje avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe no guterwa inkunga ubu hari itandukaniro ku buzima bari babayeho mbere n’ubwo babayeho uyu munsi.
Aha yavuze ati:”Ubu hano ku mupaka twahashyize ububiko bw’ibigori, ibishyimbo n’amasaka turangura muri Uganda na hano mu karere kacu, akarere kaduteye inkunga y’imashini zishya ibigori ku buryo mu minsi iri imbere tugiye kujya turanguza na Kawunga, abanyamuryango bacu nta numwe udafite itungo ryaba inka, ihene cyangwa intama, mbese ubuzima bwacu bwahindutse bwiza.”
Yanavuze ko ubu aribo bagira uruhare mu gukumira no gufata abakiri mu bucuruzi butemewe, aho yavuze ati:”Ubu twahagurukiye kurwanya abagishaka kwinjiza mu Rwanda inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge, kuko baba bahesha isura mbi icyemezo twafashe, kandi inzego z’umutekano n’iz’ibanze zituri inyuma.”
Yasoje asaba abakiri muri ibi bikorwa kubivamo, aho yavuze ko nta nyungu zibamo, abashshikariza kuza mu ishyirahamwe ryabo cyangwa bagashinga ayandi, bagahuza imbaraga kuko aribyo bizatuma batera imbere na Leta ikabona uko ibatera inkunga.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Superintendent of Police (SP) Alex Fata, nawe yavuze ko aba baturage bavuye muri ubu bucuruzi ndetse n’abadi bibumbiye mu mahuriro yo kurwanya kanyanga bafasha mu kugabanuka kw’ibyaha muri aka karere, aho yavuze ati:”Aya mashyirahamwe yabo n’aya mahuriro yo kurwanya kanyanga ageze ku rwego rw’aho umwana cyangwa umubyeyi arwanya unywa kanyanga cg ucuruza magendu. Urugero ni urw’aho mu murenge wa Gatebe, hari umukecuru waduhaye amakuru ko umwana we acuruza kanyanga, ubu akaba yarafashwe. Ibi birerekana ko imikoranire y’abaturage na Polisi mu gukumira ibyaha no kubirwanya abaturage ba Burera bageze kure.”
Mu rwego rwo gutera inkunga akarere ka Burera gukomeza kugera ku ntego yako yo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda yagateye inkunga y’imodoka igafasha mu kugenzura uko amarondo akorwa no mu bindi bikorwa byo kubungabunga umutekano, inubaka ibyumba by’amashuri ku kigo cy’amashuri abanza ya Maya I mu murenge wa Rugarama.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambaje Marie Florence,
Photo by Richard
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambaje Marie Florence, yavuze ko imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Burera ndetse n’ibikorwa by’aba baturage baretse ubucuruzi bwa magendu n’amahuriro yo kurwanya kanyanga byabyaye umusaruro.
Yavuze ati:”Kuba Polisi yaradufashije mu kuvana abaturage cyane cyane urubyiruko n’abagore bacuruzaga magendu n’ibiyobyabwenge, aho abagore babihekaga cyangwa bagakoresha andi mayeri atandukanye, kandi kuba akarere kacu gakora ku mupaka, mbere wasangaga hari ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’ibyaha bibishamikiyeho, ariko kuva aho bibumbiye mu mashyirahamwe, ubu nibo bafata iya mbere mu kurwanya magendu, kanyanga n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.”
Yanavuze ko ubu aba baturage bari kubakirwa isoko mpuzamipaka (cross border market) bazakoreramo, kandi ko iri soko uretse gukumira ibyaha rizanatuma imisoro y’akarere yiyongera.
Yanditswe na Salongo Richard Muhabura.rw