Burera: Huzuye ishuri ry’imyuga ryitezweho guhindura imibereho y’abaturage

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Abatuye mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera baravuga ko Ishuri ry’Imyuga ryuzuye ku Kigo cy’Amashuri cya Ruyange ari igisubizo ku mbogamizi bahuraga nazo zijyanye no kubura ababaha izo serivisi bajyaga gushakira ahandi zibahenze.

Imirimo yo kubaka Ishuri ry’imyuga rya Cyeru ryubatse ku Kigo cy’Amashuri cya Ruyange, igeze ku musozo aho biteganyijwe ko rizakira abanyeshuri ba mbere mu itangira ry’amashuri ry’umwaka utaha wa 2024/2025.

Ni ishuri urubyiruko n’abandi bavuga ko rije rikenewe kubera ko muri aka gace nta bantu bahuguriwe imyuga bari bahari bahagije.

Uretse ubumenyi bazahakura ngo ku ikubitiro banakoreye amafaranga mu iyubakwa ry’iri shuri.

Ni igikorwaremezo kizafasha kandi mu guhindura imibereho y’abaturage nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile. 

Ishuri ry’imyuga rya Cyeru ryuzuye ritwaye miliyoni 42,5 Frw. Rizatangirana amashami abiri iry’ubwubatsi n’iry’amashanyarazi n’abanyeshuri babarirwa muri 90.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/07/2024
  • Hashize 2 months