Bukavu:Inkongi y’umuriro yibasiye amazu agera kuri 200 yose arashya arakongoka

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years

Kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019,mu masaha y’ijoro inkongi y’umuriro yibasiye amazu 200 y’abaturage batuye mu gace ka Camp Zaïre,mu karere ka Kadutu i Bukavu muri Kivu y’amajyepfo abana babibiri bahasiga ubuzima.

Umwe mu batuye muri ako gace witwa Amani Safari, yabwiye Actualite.cd ducyesha iyi nkuru ko iyo nkongi yaturutse ku bana babiri barimo guteka ibya nimugoroba igahita ikwiragira hose.

Yagize ati”Ndi umufotozi kandi ntuye muri iyi karitsiye ya Camp Zaire.Inkongi yaturutse ku muriro wacanwe n’abana babiri barimo gutegura amafunguro ya nimugoroba.Iyo nkongi,yaturutse ku uguhura kw’ibikomoka kuri peteroli bari baguze ndetse n’uwo muriro wo mu ziko bacanye amazu yose afatwa atyo.

Yakomeje avuga ko umurambo w’umwana umwe w’imyaka ine muri babiri bazize iyo nkongi, ariwo wabonetse ariko ngo imibare ishobora kwiyongera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga,abategetsi bahageze bareba uko bimeze.Mu bahageze harimo umuyobozi w’agace ka Nkafu,Chikoba Ndebende,aho yasabiye ubufasha abahuye n’ibyo byago.

JPEG - 142.6 kb
Amani Safari yavuze ko iyo nkongi yaturutse ku uguhura kw’ibikomoka kuri peteroli n’umuriro wo muziko

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/07/2019
  • Hashize 5 years