Bukavu: Urupfu rubabaje rw’umukobwa wishwe akubiswe n’ikivunge nyuma agatwikwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko bababajwe kandi batunguwe n’umwana w’umukobwa wishwe atwitswe nyuma yo gukubitwa n’ikivunge cy’abantu.

Byabaye kuwa gatandatu nyuma y’uko abantu bavuze ko uwo mukobwa bamufashe afite ijerikani irimo lisansi hafi y’ahantu hahiye, bamushinja ko ari we uri inyuma y’inkongi zimaze iminsi zibasira ingo mu gace ka Panzi muri Bukavu.

Umwe mu banyamakuru bigenga bakorera i Bukavu yabwiye BBC ko abantu benshi bahururanye ibibando, amabuye, n’ibindi bintu byose bibabaza bagakubita uyu mukobwa w’imyaka 17 kugeza ataye ubwenge.

Justin Kabangu, umwe mu baturage b’i Bukavu yatangaje  ko yageze aho ibi byabereye birangiye, akumva abantu bamwe bicuza urupfu rw’uyu mukobwa bishe nta kimenyetso cy’ibyo bamushinjaga.

Ati: “Birababaje kubona abantu bafata umwana nk’uriya bakamushinja bakanamucira urubanza nk’uru. BIteye isoni n’agahinda kuri twe.”

Ikinyamakuru BBC ducyesha iyinkuru cyagerageje kuvugisha abategetsi b’intara ya Kivu y’Epfo ku iyicwa ry’uyu mukobwa ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umuryango utegamiye kuri leta Droits Environnement et Citoyenneté (DEC) wo muri Kivu y’Epfo wamaganye iyicwa ry’uyu mukobwa, utangaza uti: “abagore bagize bati ‘turi guca mu bihe bikomeye’, birababaje cyane gutwika abakobwa bacu, n’abagore mu muryango”.

Kugeza ubu amakuru arambuye ku muryango w’uyu mukobwa ntabwo azwi, ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko yari impfubyi kuri se na nyina.

Amashusho ababaje yashizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu barimo gukubita uyu mukobwa ndetse n’umubiri we bamaze kuwutwika yapfuye.

Mu gace ka Panzi muri Bukavu mu minsi ishize havuzwe inkongi zibasiye ingo z’abantu, abategetsi ntibatangaje igitera izo nkongi.

Kuwa gatandatu indi nkongi y’umuriro yibasiye inkambi y’abavuye mu byabo kubera imyuzure mu karere ka Kalehe muri iyi ntara hapfa abantu barindwi nk’uko sosiyete sivile yaho yabitangaje, icyateye iyi nkongi na hano ntikiramenyekana.

Radio Okapi isubiramo umukuru wa sosiyete sivile muri ako gace, David Cikuru, avuga ngo “Tubabajwe n’uko twatabaje polisi ngo igire icyo ikora ariko umukuru wa ‘quartier’ n’abasirikare n’abapolisi bahageze uyu mukobwa yamaze gupfa.”

Cikuru asaba abaturage kwirinda kwicira imanza mbere y’uko ababishinzwe ari bo babikora, nk’uko Radio Okapi ibivuga.Iyi radio  ivuga ko ibi byabaye nyuma y’icyumweru mu gace ka Panzi inzu zigera kuri 50 zibasiwe n’inkongi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2023
  • Hashize 8 months