Bugesera:Yaguwe gitumo amaze kwiba moto agiye kuyigurisha mu karere ka Ngoma

  • admin
  • 06/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’uko abaturage batanze amakuru, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yafashe Uwase Samson w’imyaka 24 y’amavuko ukekwaho kwiba moto TVS RD 510 J ya Mbonumpaye Boniface.

Iyi moto yibwe mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera izagufatanwa Uwase Samson mu murenge wa Juru muri aka karere.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko kuwa mbere tariki 3 Ukuboza Mbonumpaye yinjiye muri Resitora asize moto ye hanze agaurtse arayibura.

Yagize ati “Nyuma yo kubura iyi moto nyirayo yihutiye kumenyesha Polisi hahita hatangira ibikorwa byo kuyishakisha.”

CIP Kanamugire akomeza avuga ko moto n’ukekwaho kuyiba byafatiwe mu murenge wa juru mu karere ka bugesera biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yemeza ko Uwase Samson ukekwaho kwiba iyi moto yari afite umugambi wo kuyijyana mu kandi karere.

Yagize ati “Hari amakuru avuga ko Uwase yari afite umukiriya ugomba guhita ayigura mu karere ka Ngoma, ku bufatanye n’abaturage yafashwe ataragera ku mugambi we.

CIP Kanamugire asoza ashimira abaturage uruhare bagize mu ifatwa ry’iyi moto akanabasaba kurushaho gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ingingo 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/12/2018
  • Hashize 5 years