Bugesera:Kubona ibyangombwa byo kubaka bitinzwa ku bushake bikihutishwa no gutanga ruswa
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera baranenga itangwa ry’ibyangombwa byo gusana inzu no kubaka aho usanga Abashinzwe kubitanga batinza iyo serivise kugira ngo yihute, abaturage bakarinda gutanga igituma yihutishwa.
Hari kandi abanenga imitangire ya serivise y’ibyangombwa by’ubutaka aho usanga bamara igihe batarabona uruhushya rwo kubaka cyangwa gusana inzu bavuga ko gitinda bakishora muri gahunda yo kubaka nta cyangombwa basabye hamwe no gusanura inzu bisa naho ari ukwiyahura.
Aba baturage kandi baravuga ibi bashingira ko ubuyobozi bw’imirenge hamwe na hamwe cyane cyane ba noteri b’ubutaka usanga badatanga serivise yihuse ugasanga barubaka badafite ibisabwa.
Nyandwi Prosper ni umuturage utuye umudugudu wa Biryogo mu Kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange avuga ko babangamiwe nuko serivise z’ubutaka zitinda agasaba ko hashyirwamo imbaraga serivise ikihutishwa.
Yagize ati:”Ugera ku murenge ukahashyira dosisiye yawe ushinzwe Ubutaka akayigaho bigasaba ko anayisura ugasanga za gahunda zose zidindije dosiye y’umuntu nkaba nsaba ko byajya byihutishwa ntibirenze nibura ibyumweru bibiri.
Nubwo aha ari mu murenge wa Mayange hagaragajwe icyo kibazo ntibatandukanye nabo mu murenge wa Ntarama bavuga ko icyangombwa cyo gusana inzu no kubaka bibageraho bitinze bakanavuga ko itangwa ry’ibyo byangombwa hakigaragaramo amanyanga, ruswa n’ikimenyane, bagasaba ko inzego bireba zabicyemura mu maguru mashya.
Ahatunzwe agatoki cyane ni mu mudugudu wa Karumuna mu kagari ka Kanzenze aho usanga bashinja inzego z’ibanze z’umudugudu wa Karumuna ndetse n’akagari ka Kanzeze.Babarega ko imitangire y’icyo cyangombwa ishingiye ku kimenyane, ruswa n’akarengane.
Manishimwe Jean Paul (Wahinduriwe Amazina) atanga ubuhamya bw’uko yatswe ruswa n’inzego z’ibanze zo ku mudugudu n’akagari ingana n’ibihumbi mirongo inani kugirango yubake inzu ariko byamenywa n’abamwe mu baturanyi bakayamusubiza.
Yagize ati:”Nabihereye amafaranga yanjye ibihumbi mirongo inani ( 80,000frw) ntangira kubaka bamenye ko izindi nzego zabimenye barampamagara barayansubiza, nyuma y’ibyo nasanze ari ubujiji dore ko icyangombwa cyo gusana gitangirwa amafaranga igihumbi na maganabiri.”
Yavuze ko agaya abakomeje guhombya umutungo wabo batanga ruswa kugirango bubake yungamo ko aho kugirango uyitange wareka izo nzego zibishinzwe zikakudindiza maze ukaziregera kukudindiza.
Ati:”Ntibyari bikwiye ko umuntu agurana ibihumbi mirogo inani amafaranga igihumbi na maganabiri agenywe gutanga kugirango ubone icyangombwa. Ikiruta ushaka iyo ruswa yagukerereza byarangira ukamurega mu nzego zisumbuyeho.
Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Karumuna bavuga ko amazu menshi azamuka yubakwa ntabyangombwa ugasanga wagirango hari abagenewe kwaka ibyangombwa n’abandi twakita ibifi binini bidasabwa kwaka ibyangombwa ikibitera byose ni ruswa igaragara muri izo nzego z’ibanze zigatuma hubakwa hakanasanurwa amazu ntabyangombwa.
Umuyobozi ushinzwe notariya y’ubutaka mu murenge wa Ntarama Nishimwe Noel avuga ko ibya ruswa atabizi ariko ko atahakanira inzego zibanze cyangwa azishinje dore ko yanamenye ko hari abamwiyitirira bavuga ko yabatumye.
Ubwo Muhabura.rw yamusangaga mu biro bye biherereye mu nyubako y’umurenge wa Ntarama yavuze ko we atakaka umuturage ruswa dore ko aziko ari ikizira kandi bimunga igihugu.
Yagize ati:”Inshingano zanjye ni ukwakira umuturage neza nkamuha ibyo amategeko amwemerera naho kuba hari uwakaka ruswa umuturage anyitwaje numva ntabitindaho ariko nawe bimugaragayeho nawe aziko yahanwa byintangarugero. Kugenda umuyobozi wo mu nzego z’ibanze akabeshya
ko ushinzwe Ubutaka ari inshuti ye ko amushyitsaho kandi ataribyo si igitangaza kandi ntibyanyitirirwa. “
Yavuze ko nta mpamvu umuturage ajya gutanga ruswa kandi aziko icyangombwa arakibonera ku gihe kandi ku mafaranga igihumbi na maganabiri.
Umunyamakuru yamubajije impamvu batinza serivise nkana kugirango umuturage abashake asubiza ko hari iminsi igenywe disser igomba kuba yarangijwe gusuzumwa.
Yagize ati:”Ni iminsi mirongo itatu dosiye imara umuturage agasubizwa ku byo yasabye agahabwa icyangombwa, ntabwo rero ari ukubitinza ngo tubone ruswa ahubwo nicyo gihe cyagenywe n’amategeko. “
Gusa agaruka ku gutinda Kwa dosiye yavuze ko nabyo binabaye byaba bitewe n’ubwinshi bwa madosiye akaba asaba ubuvugizi inzego bireba kongera abakozi muri serivise z’ubutaka kabone ko bakira abantu benshi babagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard avuga ko abakozi bashinzwe iby’ubutaka baba bafite amadosiye menshi ugasanga hari aho serivise igenda biguru ntege atari uko badakora ahubwo bababafite akazi kenshi.
Ati:”Si ukudindiza service nkana ahubwo nuko ababagana aba ari benshi gusubizwa bigatinda ugasanga abakenera serivice bazinubira “.
Yanatanze igisubizo kuri icyo kibazo avuga ko barigushaka uburyo abakozi muri iyo serivise y’ubutaka bakongerwa maze bikihutisha imitangire ya serivise mu gihe icyo kitaranozwa hakajya hitabazwa bamwe mu bakozi b’ubutaka baturuka mu mirenge itagira ababagana benshi bakajya gufasha abafite ababagana benshi.
Ku kibazo cya ruswa ivugwa mu myubakire cyane cyane mu nzego z’ibanze mu midugudu yavuze ko icyo kibazo iyo urebye gikururwa nushaka kubaka agashuka abayobozi ariko ko urundi rwego iyo rumutahuye arasenyerwa cyangwa agacibwa ibihano hatitawe kuwo yavuganye nawe.
Agira inama ushaka kubaka cyangwa gusana inzu kugana abarebwa niyo serivise bakamufasha aho guca mu nzira zitaboneye zitanemewe.
Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarenga ishami ry’u ‘Rwanda Transparency International Rwanda’ nawo uvuga ko uhangayikishijwe na ruswa ikomeje gutangwa mu myubakire , ndetse n’ahandi mu gihugu, Madamu INGABIRE Marie Immaculle uyobora uwo muryango asanga guhana abayisaba no kwigisha abaturage kutayitanga byaba igisubizo.
Ati “Ruswa mu myubakire yo irahari ngire ngo ntawutabizi ntan’ubihakana, icyakorwa ni uguhana abayisaba no kwigisha abaturage kutayitanga. Niba ari uburenganzira bwe ni uburenganzira bwe nyine, nibamuhe ibyangombwa atiriwe atanga ruswa, niba atari uburenganzira bwe kandi n’abyihorere kuko n’ubundi arubaka bazabisenya. Ibyo abaturage nibamara kubyumva nibwo iyo ruswa izacika ,uyibatse ahubwo aho kuyimuha bakamuvuga bakamutangaza n’uwo batangaje nawe bikamugiraho ingaruka agahanwa na wa mwanya akawuvaho agakurikiranwa n’amategeko.”
Ubushakashatsi Umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda washyize ahagaragara tariki 3 Ukuboza 2019 bugaragaza uko ruswa ihagaze mu Rwanda, serivisi zo Kubona impushya zo kubaka zaje mu higanje ruswa nyinshi, kuko iri ku gipimo cya 33%.
Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.