Bugesera : Urubyiruko ruratabariza Umukecuru ufite imyaka 100 utuye mu Manegeka

  • admin
  • 14/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

# Nyiragakenke Elizabeti Umukecuru ugeze mu zabukuru bavugako afite imyaka igera kwi 100 Atuye Mumanegeka Urubyiruko rukaba rumutabariza

# Akazu abamo karamuvira kandi iruhande rwako hari ibiraro by’Inkoko birukanye mu baturage kubera Umunuko wa bivagamo

# Aho atuye niwe wa nyuma wegereye Igishanga cy’ Akagera kirimo Imvubu n’Umubu uteye ubwoba uzwi na benshi

Ukwezi kwahariwe urubyiruko na gahunda y’Intore mu biruhuko igenewe abanyeshuri bari mu biruhuko bisoza umwaka, Kuwa gatandatu w’icyumweru dushoje ,Urubyiruko rwa koze igikorwa cyo kubakira Umukecuru utishoboye Ufute imyaka 100 witwa Nyiragakenke Elizabeti wo mu mudugudu wa karumuna akagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama utuye mu Manegeka ku Gishanga cy’Akagera .

Nyiragakenke Elizabeti ni Umukecuru ugeze mu zabukuru bavugako afite imyaka igera kwi 100 dore ko atanareba , ndetse akaba anatuye mu Manegeka ku Gishanga cyegere Akagera, akaba , aba mu Kazu gato cyane gashaje gafite amabati yapfumutse, abanamo n’Umwuzukuru we nu Mukobwa we nawe ukuze kandi utishaboye ukora akazi ko guhinga imisiri .

Uyu Mukecuru yashimiye urubyiruko rwa mutabaye rukamusanira inzu yari igiye kumugwa hejuru yagize ati” Ndashimira Urubyiruko rwa Nsaniye inzu yarigiye kungwa hejuru na Leta y’u Rwanda by’umwihariko Umukuru w’Igihugu kuko Ariwe waruntumye ho ngo runsanire Inzu ndanamushimira kuko yita ku mibereho y’abaturage, cyane cyane ku bafite ubushobozi buke nizeye ko nisakaro azarimpa” .

Umukecuru Nyiragakenke Elizabeti n’utwana abana natwo

Umuyobozi w’Urubyiruko mu Mudugudu wa Karumuna Mugabo Eli Aganira na Muhabura.rw yavuze ko kugirango bafashe Nyiragakenke Elizabeti wi myaka Ijana, bifashije inzego z’Umudugudu Mukubahitiramo umukene urihanyuma yabandi mu mudugudu, yagize ati:” Kugirango tumutoranye n’uko ari umukecuru ukuze cyane kandi utishoboye, akaba anatuye ahantu habi cyane, n’ubwo twamusaniye ariko hari n’ubundi bufasha twumva twamusabira bwo kubona isakaro [AMABATI] mu buryo bwihuse, kuko twararebye dusanga inzuye irava cyane. n’umvaga kubushobozi bwacu haribyo Urwego rw’ Umurenge ndetse n’Akarere, ba kwiye kumanuka bagafatanya n’Urubyiruko mu kureba uburyo uyu Mukecuru yabona isakaro’’.

Ati:’’byabanangombwa ba kanadufasha kuba twamwubakira indi nzu. Ikindi kandi naho atuye niho bashyize ibiraro by’inkoko bimuye mu baturage kubera umunuko byabateraga , urumva rero ubuyobozi bwi banze bwa karebye, uburyo bwihuse bugafatanya n’Urubyiruko kugirango imvura yo mu kuboza izamusige ari muzima murakoze !’’


Urubyiruko na Nyiragakenke Elizabeti mu’ Ifoto barangije kumusanira, ariko babajwe nuko inzu bamusaniye imuvira

bamwe mu Rubyiruko baganiriye na MUHABURA.RW bavuga ko uyu Mukecuru akwiye gufashwa vuba na bwangu ngo kuko aho atuye ariwe wanyuma mu kwegerana n’Igishanga ndetse akaba anaturanye n’Ibiraro by’Inkoko birukanye mu baturage umwe mubo twaganiriye witwa Nsanzumuhire Jean Pierre yagize Ati:”Nk’Urubyiruko twatanze ubufasha bwibanze ,nkubwo twebwe twari dufitiye ubushobozi, bwo kumusanira inzu yarigiye kumugwaho, ndetse n’Igikoni no kumwubakira agatanda ko gushyiraho amasahane mu rwego rwo kugirango agire isuku m’urugo rwe, ikindi kandi n’uko urwego rw’Akarere rwagombye gutabara vuba rugafasha urubyiruko gushakira uyu mukecuru amabati kuko iyo imvura iguye imuvira cyane munzu hagahinduka ikiziba. kandi akaba Atishoboye anashaje’’

Akomeza avuga ko ba kwiye no kumucira nyakatsi yo kuburiri! byaba ngombwa bakanamukura ahantu hategamiye urupfu dore ko muri cyo gishanga habamo imvubu n’uwamutera ntiyatabaza ngo hagire umwumva cyangwa ngo amutabare ndetse n’Imibu iteye ubwoba, n’umunuko uturuka muri Icyo gishanga biramubangamiye cyane . Ati:’’ ndabona ibyo mvuze Leta iramutse ibikoze yaba arumubyeyi wa bose ’’

Urubyiruko rw’iyemeje gusaba ubuyozi ubuvugizi bw’ISAKARO

Kumurongo wa telefone twahamagaye Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Ntarama Mukantwari Berthlide ngo tumubaze iki kibazo ntiyabasha kwitaba telefoneye igendanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’Abatugage Madamu Priscille UWIRAGIYE Ukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bifite aho bihuriye n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abatugage, kuri iki kibazo cyagaragajwe n’Urubyiruko , yavuze ko iki kibazo cy’Umukecuru batari bakizi yagize ati:’’Ntago ikibazo cy’uwo Mukecuru twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana tu mwubakire, cyane cyane ko, dufite inkunga y’Ingoboka yagenewe abatishoboye, Ndibuze kubwira Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Ntarama abitangire raporo hanyuma , duhite tumwubakira, dufatanyije n’Urubyiruko namwe ndibuze kubabwira igihe tuzamusurira ahanyuma tuzanjyane ’’

Akomeza avuga ko nabo iyo babonye ikibazo nk’iki ,aricyo bahita bihutira gucyemura,yanashimiye Urubyiruko rwitabiriye gufasha uyu Mukecuru anarwizeza ubufasha vuba bwo Gutanga amabati, kandi ko aza kujya ku musura .


Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwiragiye Priscilla.

Twabibutsa ko , Ukwezi k’Urubyiruko na Gahunda y’Intore mu biruhuko ni gahunda zijyana kandi zuzuzanya zishakira imibereho myiza urubyiruko rw’u Rwanda.

Izi gahunda kandi zigamije kubungabunga ubuzima bw’abanyeshuri bari mu biruhuko birinda ingeso mbi nk’ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima bwabo, ndetse no kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.


Urubyiruko na Mukecuru rwifuzaga kw’ifotoranya na Nyiragakenke Elizabeti ufite imyaka 100 kugirango babone uko bamukorera ubuvugizi

Ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ingabo, Polisi, MINALOC, NIC, n’abandi, intore ziri mu biruhuko zizatozwa mu buryo butanu aribwo gutoza biciye mu biganiro harimo impanuro zo kumenya gahunda zose zibafitiye inyungu no kurinda ubuzima bwabo, imyitozo ngororamubiri, kwiyereka, imikorongiro no gutarama no guhiga. Buri wa Gatanu w’icyumweru hateguwe ku rwego rw’akagali ahari site zatoranyijwe ibikorwa by’ubwitange birimo kubakira abatishoboye n’abafite ubumuga, ibikorwa by’umuganda nko gutera ibiti, kurwanya isuri, gusiza ibibuga bya siporo, imihanda no gukora amateme, ndetse n’ibikorwa byo kwigisha urubyiruko gusoma no gukoresha mudasobwa.

REBA ANDI MAFOTO URUBYIRUKO RW’IFOTOJE NA NYIRAGAKENKE ELIZABETI W’IMYAKA 100 BASHAKA UBUFASHA BWO KUMUBONERA ISAKARO NDETSE NO KUMUKURA MU MANEGEKA ! BAVUGA KO UWABA AFITE UBUFASHA WESE YABAFASHA KUBONERA UYUMUKECURU ISAKARO KUKO AKUZE CYANE KANDI ATANA REBA







Yanditswe na Salongo Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/11/2016
  • Hashize 7 years