Bugesera :Ubuyobozi bw’ishyaka PSD bwasabye abayoboke baryo gushyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda

  • admin
  • 27/02/2017
  • Hashize 7 years

Kongere yahuje abayoboke b’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ; PSD bo mu karere ka Bugesera kuri iki cyumweru, bayisoje basabwe gushyira imbere umurimo nta n’umwe basubije inyuma, kuko ari byo bizatuma bakomeza gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda ntihagire n’uwabayobya.

Umunyamabanga ushinzwe imibereho myiza muri PSD mu karere ka Bugesera Amani MAGEZA, avuga ko bari bagamije kubigisha gahunda ya ndi umunyarwanda no kuba umunyafurika nyawe, kandi ko banabaganirije ku matora u Rwanda ruri kwitegura.

Agira ati « turashaka ko abayoboke ba PSD basobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda ndetse no kuba umunyafurika nyawe Panafricanisme. Ikindi turashaka ko bagira imyumvire imwe mu matora y’umukuru w’igihugu kugira ngo ntihazagire ushyira mo imyumvire abayoboke, kuko n’ubundi ufite ubukwe abutegura hakiri kare »

Abayoboke ba PSD bavuga bagiye gufatanya n’abayoboke b’indi mitwe kubaka igihugu, ariko bagashyira umurimo imbere nk’intwaro. MUKAMUGANGA Sala wo mu murenge wa Ngeruka agira ati «mu gihe Umuntu yateye imbere nta bucyene afite ntawaza kumuhindura, ngo amwangishe igihugu kuko n’abigishije abanyarwanda urwango rwagejeje u Rwanda kuri genocide yakorewe abatutsi mu 1994, babafatiye mu bucyene bari bafite. Tugiye gukora cyane nta murimo dusuzuguye tunabyigishe n’abandi, kuko bizatuma tuba abanyarwanda nyabo n’abanyafurika beza »

MBARUBUCYEYE Ephreme na DUSABIMANA Violette, nabo bavuga ko batazabangamira andi mashyaka mu guteza u Rwanda imbere.

Prezida w’ishyaka PSD mu ntara y’uburasirazuba Francois DUKUZUMUREMYI, avuga ko kuba inzego zaryo zubatse kugeza mu midugudu, bizabafasha kugera ku ntego «ibitekerezo by’ishyaka ryacu ni ibiteza u Rwanda imbere, tugakangurira abaturage kwitabira gahunda za guverinoma cyane cyane n’ubumwe n’ubwiyunge, bityo kandi abayoboke ba PSD bahore ku isonga mu kuba umusemburo w’impinduka, muri gahunda zose ziteza abanyarwanda imbere kandi ntutazahwema kwigisha abanyarwanda gahunda z’iterambere, bibumbira mu mashyirahamwe kuko iyo ubucyene bwaje butera ibibazo mu Baturage tugomba rero gukora tukazamurana ».



DUKUZUMUREMYI Francois, Prezida wa PSD mu Burasirazuba

DUKUZUMUREMYI kandi asaba abayoboke gukomeza kubahiriza gahunda za leta uko bikwiye, ndetse bakabishishikariza abatari mu ishyaka PSD. Iri shyaka ryavutse mu mwaka wa 1991, kuri ubu rikaba rimaze imyaka irengaho gato 25.

Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana

  • admin
  • 27/02/2017
  • Hashize 7 years