Bugesera : RIB yataye muriyombi umugore ukekwaho urupfu rw’Abasore babiri

  • Ruhumuriza Richard
  • 02/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu Karere ka Bugesera Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha [RIB] rwataye muriyombi Uwitwa Uwamariya Beata , ibi bikaba byarabaye ku italiki 02/08/2021 akaba ari nyir’Uruganda rukora ibinyobwa byitwa Dusangire Limited ,akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo Icyaha cy’ubwicanyi ndetse no Guhindura imiterere y’ahakorewe icyaha agamije kuzimanganya ibimenyetso.

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW aravuga ko ibi byabaye ku’tariki ya 01 Kanama mu ruganda rwitwa Dusangire Limited Rukorera, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare habereye urupfu rw’Abasore babiri .aribo Tuyishimire Samuel na Kayitare Richard .


Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yabwiye Umunyamakuru MUHABURA.RW ko Abakozi bakora muri urwo ruganda babiri baguye muri tank [Umuvure] bengeramo ibinyobwa bazakwitaba Imana.

Dr Murangira Thierry yagize Ati:” Abakozi bakora muri urwo ruganda babiri baguye muri tank bengeramo ibinyobwa bazakwitaba Imana. Imirambo yabo yoherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory, kugirango ikorerwe isuzumwa.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Uwamariya Beata nyiri Uruganda nyuma yo kumenya ko abasore 2 bitwa Tuyishimire Samuel w’imyaka 25 na Kayitare Richard18 bapfuye baguye mu Tank[ Umuvure] bataramo inzoga, Uwamariya Beata yategetse abakozi be gusibanganya ibimenyetso.

Dr Murangira Thierry yagize Ati”: Uwamariya Beata nyiri Uruganda nyuma yo kumenya ko abasore 2 bitwa Tuyishimire Samuel w’imyaka 25 na Kayitare Richard18 bapfuye baguye mu Tank bataramo inzoga, Uwamariya Beata yategetse abakozi be gusibanganya ibimenyetso. ngo hagaragare ko baguye mu cyobo gitwara amazi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitation ya Nyamata mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itegeko rivuga ko Icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake giteganywa n’Ingingo yi 111 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa Igifungo kitari hasi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’amafaranga atari 500,000 FRW ariko atarenze 2,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry aributsa abantu bose ko batazihanganira uwariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nkiki cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake anibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Itegeko rivuga ko Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bikurikira, agamije kuzimanganya ibimenyetso guhindura imiterere y’ahakorewe icyaha akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose; cyangwa gutwika, kurigisa, guhisha cyangwa kwangiza ku buryo ubwo ari bwo bwose ibimenyetso cyangwa ikindi kintu cyashoboraga koroshya itahurwa ry’icyaha, imenyekana ry’abatangabuhamya cyangwa ihanwa ry’abakoze icyaha.

Rigira riti “:Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe Muri biriya byaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’Imyaka ibiri ariko kitarenze Imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe .

  • Ruhumuriza Richard
  • 02/08/2021
  • Hashize 3 years