Bugesera – Mwogo: Bamwe mu bacitse ku icumu amacumbi agiye kubagwaho

  • Ruhumuriza Richard
  • 24/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, hari abarokotse Jenoside b’abakene batari bake usanga bavuga ko bishimira ubufasha Leta ibaha mu rugendo rwo kwiyubaka, ariko ko inzu batujwemo zamaze gusaza nyamara nta bushobozi bwo kwisanira cyangwa kwiyubakira bundi bushya bafite.

Imwe mu miryango yarokotse jenoside yakorewe abatutsi ituye mu Murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera mu kagali , Rurenge umudugudu wa gitaraga irasaba ubufasha bwo kubakirwa no gusanirwa inzu kuko izo bubakiwe zangiritse mu buryo bukomeye.

Imwe muri iyo miryango yo muri uwo Murenge niyo igaragaza ko inzu ituyemo zubatswe huti huti hakoreshwa amatafari atumye, bituma zangirika hadaciye kabiri.

Aba baturage bavuga ko bagerageza gushyiraho akabo ariko kubera imyubakire mibi, biba iby’ubusa zigakomeza kwangirika.

Barasaba ko izangiritse cyane zisanwa, naho izangiritse bikabije zikubakwa nabo bakabona amacumbi meza.

Umubyeyi umwe witwa Kanyandwe Bonaventure utuye mu Mudugudu wa Rurenge mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera , atuye mu nzu bigaragara ko amabati ayisakaye yashaje, ariko n’inzu ubwayo ikaba idakomeye kuko ifite fondasiyo y’amatafari ya rukarakara, ari na yo yubatse inzu yose.

Kanyandwe yereka Umunyamakuru wa Muhaburanewsline.com yagize ati “Inzu dutuyemo bazubatse mu 2013 bagira ngo tuve hanze . Zimwe abantu bazigiyemo zitanuzuye. Amabati arashaje, n’inzu zirashaje, kandi abazibagamo, , barera imfubyi nyinshi, none nta mbaraga bagifite. Abandi na bo ni abapfakazi, ntabo kubafasha ngo babe bazisubiriramo.”

Amabati ayisakaye yarashaje

akomeza avuga ko afite inzu yasataguritse ku buryo uri mu nzu abona urumuri rwo hanze anyujije ijisho mu myanya amatafari yubatse inzu ndetse n’amabati ayisakaye .

Agira ati “Twagaragaje impungenge z’uko inzu yazatugwaho Ubwo twibukaka Jenoside y’akorewe Abatusi mu 1994 ku nshuro 28 Akarere gasaba Umurenge wa Mwogo ko wa duha ubufasha bwihuse ariko ntacyo burakora , ahubwo uwo tubibwiye avuga ko adashaka kwiteranya N’abayobozi “

Akomeza avuga ko , yaje kubibwira umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mwogo akamubwira ko adashaka kwiteranya n’abayobozi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mwogo Mukantwari Berthlide agaragaza ko ntabushobozi buhari bwihariye bwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ubu.

Madame Mukantwari Berthlide yagize ati”: Twabonye itsinda rimusanira bajyayo, bagirango barebe ibikenewe kugirango isanwe, bamaze gutegura gahunda yo kubumba amatafari ngo batangire gusana , aranga avugako ashaka ko inzu bayisenya bakayubaka bushya”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo  akomeza avugo ko  inzu ibonetse niko isanwa .Nta gahunda yihariye dufite yo kubasanira, inzu.

Yagize ati”: Iyagaragaza ikibazo cyakemurwa uko kibonetse, Kuberako ubwo bushobozi ashaka ntabwo buraboneka. Nicyo cyatumye imirimo idatangira.”

Umubyeyi umwe witwa Kanyandwe Bonaventure utuye mu Mudugudu wa Rurenge mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera , atuye mu nzu bigaragara ko amabati ayisakaye yashaje,

Hashize Igihe  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame asabye ko ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gikemuka

Perezida Kagame mu myaka yatambutse yari yabijeje ko agiye gukurikirana icyo kibazo, ariko avuga ko utumva neza uburyo icyo kibazo kitarangira mu gihe mu ngengo y’imari y’igihugu ya buri mwaka hashyirwamo amafaranga yo kugikemura.

Perezida Kagame icyo gihe yagize Ati, “Sinumva impamvu batarangiza icyo kibazo, kandi iki kibazo hari abagiye bakizira, n’ubu nibiba ngombwa hari abandi bazakizira”.

Gusa Anita Ndayisaba ukora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Yabwiye Umunyamakuru ko kuva mu mwaka wa 1998 kugeza ubu, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye, imaze kubakira imiryango 29,015 y’abarokotse Jenoside.

Mu nzu zashaje bamaze gusana izigera ku 4050, icyakora ngo ntibazi neza umubare w’izisigaye gusanwa kuko FARG yinjijwe muri MINUBUMWE itararangiza ibarura ryazo, kandi ko rikirimo gukorwa.

Icyakora, inzu zashaje ku buryo zikeneye gusanwa cyangwa gusubirwamo si nkeya, kuko dufatiye nko ku Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, uretse i Nyaruguru habaruwe 720, muri Nyamagabe habaruwe 788, muri Gisagara habarurwa 855 naho muri Kamonyi habarurwa 165.

 

Richard /Muhaburanewsline.com/Muhabura.rw

  • Ruhumuriza Richard
  • 24/08/2022
  • Hashize 2 years