Bugesera: Ingo 11 zimaze gupfumurwa n’abajura badasanzwe
- 03/02/2016
- Hashize 9 years
I Bugesera mu murenge wa Ntarama Akagari ka Kanzenze, Abajura baraye ijoro ryose bapfumura amazu y’abaturage muri ijoro ryo ku wa 02 Gashyantare 2016 ndetse banatwara ibikoresho binyuranye bya bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu wa wa Karumuna.
Umunyamakuru wa Muhabura.rw wageze kuri zimwe mu nzu zaraye zipfumuwe n’abajura, abaturage yahasanze bamubwiye abajura babibye atari abasanzwe ahubwo ari abatererano kuko uburyo bapfumuye inzu zirenga ebyiri mu ijoro rimwe ndetse bakaba bapfumuye n’inzu y’Umuyobozi w’Umudugudu. Innocent Stiven Karemera umwe mu baturage bapfumuriwe inzu yadutangarije ko we ubwe yageze I saa sita z’ijoro akirimo kureba Filimi mu ruganiriro hanyuma ajya kuryama rero yabyutse mu masaha ya mu gitondo asanga Inzu ye bayipfumuye ndetse na Televiziyo yareberagaho Filimi niyo bahereyeho bajyana
Umwobo abajura bapfumuye inzu kuburyo n’abaturage bagiye bavuga ko ibi bintu bitakozwe n’abantu bafite imbaraga zisanzwe:Photo by Sarongo Richard
Karemera Innocent yagize ati: Ngewe ubusanzwe sinjya ndyama mbere ya saa sita yewe uyu munsi bwo byari akarusho kuko naryamye ntinze cyane rero natunguwe no kubyuka mu gitondo ngasanga Televiziyo yange nareberagaho Filimi mu ijoro ryakeye niyo bahereyeho bajyana ndetse banatwara ibikoresho byose byo muri Salon( mu ruganiriro) ndetse banatwara amafaranga yari ari mu isakoshi ya maman w’abana banjye gusa igisekeje ni uko basize isakoshi irimo ubusa ndetse n’ahantu bapfumuye bahasize ipaki y’itabi ariko isigayemo intore ebyiri gusa.” Aha kandi twegereye Umuyobozi w’Umudugudu, Muligande Marcel nawe wibwe mu ijoro ryakeye atubwira ko ibyamubayeho ari nk’ibitangaza kuko abantu bibye uyu Mudugudu ari basaga nk’aho bari bafite izindi mbaraga cyangwa amarozi.
Ntago bisanzwe abajura bakajije umurego muri uyu murenge wa Ntarama:Photo by Sarongo Richard
Ku murongo wa telephone n’umuyobozi w’umurenge wa Ntarama Madame Mukantwari Beretirde yabwiye Muhabura.rw ko ibyo bibazo by’abajura bimaze gufata intera ihambaye muri uyu murenge wa Ntarama ndetse ko we n’inzego zibishinzwe bagiye guhaguruka bagashaka icyakorwa mu rwego rwo guhashya abo bene ngango cyane ko na bamwe mu Nkeragutabara bemezako ibi bisambo iyo babijyanye kubuyobozi bubakuriye bigaruka noneho bigakora umukwabo wo kwiba . Aha kandi aba bajura ngo bamaze gupfumura amazu y’imiryango isaga cumi n’umwe harimo n’iyi ibiri yibwe mu ijoro ryakeye.
Uyu murenge wa Ntarama kandi wakomeje kujya uvugwamo ubujura bukabije cyane mu mwaka ushize wa 2015 ubu bujura bukaba bwari bwiganjemo gupfumura amazu y’ubucuruzi, amazu y’abaturage y’abaturage ndetse kuburyo byageze n’aho bugera no mu bikorwa bya Leta nko kwiba insinga z’amashanyarazi ndetse n’amatiyo ajyana amazi mu baturage.
Soma indi nkuru ifitanye isanano n’ubujura muri karumuna
http://www.muhabura.rw/amakuru/ubukungu/article/bugesera-ibikorwa-remezo-bifitanye-isano-n-imihigo-y
Soma indi nkuru ifitanye isanano n’ubujura muri karumuna
http://www.muhabura.rw/amakuru/udushya/article/yafatanwe-ihene-munsi-y-uburiri-yayishe-ategereje-kugurisha
Abaturage bavuga ko abobajura bose batamara kabiri kuri Polisi, kuburyo abashijwe umutekano mu mudugudu basigaye bagira ubwoba kuko ngo iyo bagarutse baza babigambaho ndetse babatera ubwoba
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw