Bugesera: Impanuka y’igikamyo yakomerekeje bikomeye abagera kuri 4

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2015, I Bugesera mu murenge wa Ntarama mu kagari ka Kanzenzenze, Umudugudu wa Karumuna habereye impanuka y’ikamyo ifite purake numero RC643 R yari itwaye amabuye ubwo yagongaga imodoka ntoya yo mubwoko bwa Voiture Golf ifite purake RAB 564C

Ubwo umunyamakuru wa Muhabura.rw yageraga ahabereye iyi mpanuka yasanze hari abantu bagera kuri 4 bakomeretse kuburyo bukomeye harimo abana babiri ndetse n’abandi bakuru babiri aba bombi bahise bajyanwa kwa muganga mubitaro byitiriwe umwami Fayisari I Kigali aho barimo gukurikiranwa n’abaganga.

Nk’uko Mugabo Eric umwe mu bo twasnze ahabereye iyi mpanuka yadutangarije ko uyu Ntukanyagwe Audifax umushoferi wari utwaye iyi kamyo yaturukaga aho bita Nyamabuye ivuye n’ubundi gupakira amabuye ngo yinjiye mu muhanda munini ifite umuvuduko mwinshi kuburyo uyu mushoferi atigeze areba neza imodoka yaturukaga hirya niko guhita agonga I voiture yaturukaga I Kigali yerekeza I Nyamata uyu Eric akomeza avugako habayeho uburangare ndetse n’umuvuduko udasanzwe w’uwari utwaye iyi kamyo

Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama Madame Mukantwari Beretilde wagerageje gutabaza Polisi akimara kumenya iby’iyi mpanuka yadutangarije ko nawe akangurira abatwara ibinyabiziga kujya bitondera imihanda cyane bagacunga umuvuduko mu gihe batwara ibinyabiziga byabo

Mu mafoto uko byari bimeze by Sarongo Richard




Yanditswe na Ndikumana Olivier/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years