Bugesera: : Imiryango yakanguriwe kureka ibituma ibana nabi ,ishishikarizwa kubana mu bwumvikane

  • admin
  • 24/10/2015
  • Hashize 8 years
Image

Imiryango 21 yari isanzwe ibana mu makimbirane yo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, yaraganirijwe ndetse igirwa inama yo kureka ibiyitanya isabwa guhindura imyitwarire, ikabana neza mu mahoro. Uku guhura nayo, byabaye ku itariki ya 22 Ukwakira 2015.

Ibikaba byarabereye aho batuye havuzwe hejuru, izo nama bazigiriwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora Muyengezi Jean de Dieu yabasobanuriye ko amakimbirane ahoraho mu miryango yabo ntacyo yabagezaho uretse kubasubiza inyuma mu mibanire yabo ndetse no mu iterambere. Yakomeje ababwira ko kubanira nabi uwo mwashakanye no kumuhoza ku nkeke ari ihohoterwa kandi ko bihanwa n’amategeko. Murengezi yasabye iyo miryango kwirinda ibintu bimwe bitera iyo mibanire mibi nk’ubusinzi no gusesagura umutungo ahubwo bakitabira umurimo kuko ariwo nkingi yo kuzamura imibereho yabo n’imiryango yabo.

Ushinzwe imikoranire ndetse n’ubufatanye hagati ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze afatanyije n’ushinzwe ubugenzacyaha muri ako karere, basobanuriye iyo miryango ko ihohoterwa rikorerwa umwe

mu bashakanye cyangwa se umwe mu bagize umuryango wabo ririmo ibice bitandukanye. Basobanuriye iyo miryango ko hari ihohoterwa rikorerwa ku

mubiri, bigaragazwa n’urugomo no gukubita no gukomeretsa, irindi rikaba rigira ingaruka mu mitekerereze no ku myitwarire y’uwarikorewe, aho uwahohotewe ahozwa ku nkeke no kubwirwa nabi, hakaba n’irindi rigira ingaruka ku mibereho yabo, aho urikora asesagura umutungo, bigaragazwa no kwishora mu bikorwa bigayitse nk’ubusinzi, guta urugo, ubusambanyi n’ibindi.

Nyuma yo kugezwaho ubu butumwa n’impanuro, iyi miryango yahawe umwanya ivuga impamvu ibanye nabi, abari batacyumvikana basabana imbabazi biyemeza gukosora

ibitagenda neza mu ngo zabo basabana n’imbabazi, bataha bashima Polisi n’umurenge kuba barabashije kubahuza no kubafasha gukemura amakimbirane yabo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/10/2015
  • Hashize 8 years