Bugesera: Ikibazo cy’Amazi gihangayikishije Abaturage bikabije hari na bavoma Ikigali- Ubuyobozi buravuga iki?
- 25/08/2016
- Hashize 8 years
Abo baturage bavuga ko muri iki gihe cy’izuba amazi aboneka rimwe na rimwe ndetse ngo amazi hari igihe amara icyumweru kimwe cyangwa bibiri atabonetse, bityo bagashoka ibishanga nko ku birometero aho bamwe bavo Amazi Mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro
Umuyobozi wu Mudugudu wa Kabaha mu Murenge wa Ntarama Bizimungu Alphonse Foto Ruhumuliza Richard
Umuyobozi wu Mudugudu wa Kabaha mu Murenge wa Ntarama Bizimungu Alphonse Yabwiye MUHABURA.RW ko abafite amafaranga aribo babona Amazi meza yagize Ati “ abafite ingufu nibo bavoma maze bakagurisha amazi aho ijerekani imwe tuyigura amafaranga 400 cyangwa 300 ndetse n’ijana bitewe n’intera iri hagati y’aho atuye n’ivomero”. cyangwa ibyobo byacukuwe ngo bifate Amazi kandi nayo arimo Inzoka n’Iminyorogoto , Nayo abona umugabo agasiba undi, ni mutuvuganire rwose Abaturage barababaye’’
Karemera Innocent utuye mu Kagali ka Kanze Umudugudu wa Karumuna avuga ko n’ubusanzwe ikibazo cy’amazi bagihorana ariko iyo bigeze mu bihe by’izuba biba akarusho kuko abura cyane.
Yabwiye Umunyamakuru wa MUHABURA.RW ko n’Amazi banjyaga babona igihe cyimvura yarangiye kubera Izuba rimaze Iminsi rya racanye yagize ati : “ Naya Amazi twajyaga tubona mu gihe cy’imvura turayabura muri ibi bihe by’izuba, ubu twaramenyereye nyine dusigaye tuvoma amazi y’Akagera Karimo Imvubu ni ngona, Ahubwo twagize Imana iduha ibiyaga byinshi Abacyene babasha kubona amazi, ubuse nta handi naya y’ibiyaga yanduye cyane , Abantu bahora bandwaye indwara z’Ibicurane Inkorora cyene cyane Abana , Abifite bo bavoma Igahanga Aho bita Ku Mugendo Mukarere ka Kicukiro , Urumva Nukuva Mukarere Kamwe ukavoma mu kandi ,Ubwacyo n’Ikibazo, Abayobozi bage bashyira mu bikorwa ibyo bahigiye Abaturage kuko Icy ’Ikibazo cy’Amazi bagihize muri buri mwaka , Nibadufashe baduhe Amazi ”.
Ubuyobozi buravuga iki?
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera , ashimira Abaturage kuba ‘badahisha’ kugaragaza ibyo babona bitagenda. Nsabimana Emmanuel avuga ko we n’abo bafatanyije kuyobora Akarere ka Bugesera bimirije imbere kumenyesha abaturage imigambi babafitiye ikubiye mu mihigo bafite muri manda y’imyaka itanu bagiye kumara , aha agaragaza ko bazongerera ingufu mu kwegera abaturage aho batuye no gukoresha itangazamakuru mu kumenyeganisha imigambi ifitiwe abaturage.
Ku bibazo Abanyabugesera bagaragaza ko bafite mu bikorwa remezo birimo icy’ Amazi
Mukiganiro kihariye Umuyobozi wa karere ka Bugesera NSANZUMUHIRE Emmanuel yagiranye na Muhabura.rw yahamagariye Abaturage guharanira kugira uruhare mu bibakorerwa, bereka ubuyobozi ibyo bashaka ko hongerwa mo ingufu kugira ngo iterambere ryabo ryihute babigizemo uruhare Yagize Ati:’’ Urugero ku kibazo cy’amazi Abaturage bakubwiye ,Amazi twari dufite nti yigeze agabanuka, Dufite Metero kibe 3500 Aturuka ku rugomero rwa Ngenda , N’ubundi niyo dukoresha, Ayo mazi uburyo tuyakoresha tugenda tuyasaranganya. Kuko bigararagara ko , ayo mazi adahagije koko, ariko tugenda tuyasaranganya umurenge ku wundi’’ .
Umuyobozi wa karere ka Bugesera NSANZUMUHIRE Emmanuel
Yakomeje avuga ko abaturage bashonje bahishiwe ko mugihe cya vuba haza kuzura Ingomero 2 zizahaza akarera ka Bugesera koze, maze icyo kibazo cy’Amazi Abaturage bari bamaze igihe kire kire ki gacyemuka burundu Ati:’’ Kuko dufite Urugomero rwa Kanyonyomba ruzaduha Metero kibe 2500, Ubu rwaratangiye wenda wazaza ukanahasura Imashinini zirimo, ruri muri Gashora, urumva urwo nirumara kuzura ikibazo cy’Amazi cy’izaba cya kemutse. Ndizera ko Umwaka utaha wa 2017 urwo Rugamero ruzaba rwuzuye’’ .
Yanatangarije MUHABURA.RW Ko kandi hari na handi bateganya gukora urundi Rugomero rw’Amazi Ati:’’ Abashinzwe ku rwubaka barahasuye mu Murenge wa Ntarama rwo ni rwuzura Akarere kazarubona ho metero kibe 10 000 , urumva tuzaba tumaze kugira hafi Metero kibe 16 000 , kandi dukeneye hagati ya Metero kibe 10 000 na 12 000 Ngo Akarere kabe gafite Amazi nta kibazo, icyo gihe izo Ngomero n’izimara kuzura ikibazo cy’Amazi cyizaba cya kemutse ‘’
N’ubwo izuba ryinshi rimaze igihe ryaribasiye Akarere ka Bugesera, abegereye ibishanga bagakoresha uburyo bwo kuhira imyaka yabo barizera umusaruro, mu gihe abadafite ubwo buryo bavuga ko mu minsi iri imbere bashobora kuzibasirwa n’inzara
REBA AMAFOTO AGARAGAZA IKIBAZO CY’AMAZI MU MUDUGUDU WA KARUMUNA AKAGARI KA KANZENZE. UMURENGE WA NTARAMA
Abana bavoma Mubinogo ba bumbiramo Amatafari ( Foto Ruhumuriza Richard )
Abana bamaze kuvoma Amazi mu binogo bakuramo ibumba rya Matafari (Foto Ruhumuriza Richard)
Bamwe mu Bana bataye ishuli bakora akazi mu Matafari nabo bavuga ko ikibazo cy’Amazi gikomeye (Foto Ruhumuriza Richard)
Bamwe ntibumva ingaruka ziterwa no kwangiza ibidukikije batwikisha ibiti byaga kuruye iyo mvura (Foto Ruhumuriza Richard)
Abavoma babisikana na Matungo kubera icy’ikibazo cy’Amazi (Foto Ruhumuriza Richard)
Yanditswe na Sarongo Richard Ruhumuriza /Muhabura.rw