Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kwiyitirira imirimo yo mu nzego za Leta adakora, agamije kubeshya impunzi ko azazishakira ibyangombwa bizazihesha kujya mu bihugu byo hanze.

Uwo musore witwa Karambizi Jean Yves akaba yarafashwe ku itariki ya 20, nyuma y’aho Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yari yarakiriye ibirego byinshi bimushinja kwiyita umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, agatanga ibyangombwa by’ibihimbano byemerera impunzi kujya mu mahanga. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yatangaje ko Karambizi yafatiwe kuri Hotel Palast Rock, aho yari amaze kwakirira andi mafaranga y’undi muntu nawe yabeshyaga atyo.

Yagize ati:” Yabwiraga impunzi ko ari umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kandi ko ashobora kuzishakira ibyangombwa bizemerera kujya mu mahanga, ubundi akaziha iby’ibihimbano. Mbere y’uko afatwa, yari amaze gushuka abantu 3, akaba yari amaze kubambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana ane na mirongo icyenda (490.000 Frw). Yakomeje avuga ati:” Karambizi yabeshyaga aba bose ko azabashakira viza na tike z’ingendo bibageza mu gihugu cya Suwede ku mugabane w’Uburayi.” Polisi ikaba igikora iperereza ngo hamenyekane niba ntawundi muntu uyu Karambizi yaba yaratekeye umutwe, kuko byamaze kumenyekana ko atigeze akorera Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nta n’aho yigeze ayihagararira bizwi.

IP Kayigi aributsa abaturage ko hari uburyo buzwi serivisi nk’izi zitangwamo kandi zitagurishwa, akanabakangurira kwirinda abantu nk’aba baza babashuka babasaba kubaha amafaranga ngo babahe serivisi runaka. Yasoje avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kwiyitirira imirimo badakora n’ibindi byaha, kuko iki cyaha gihanishwa ibihano bikomeye nk’uko bigaragara mu ngingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000 Frw).



Yanditswe na Ubwanditsi/muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years