BUGESERA: Abaturage ba rubanda rugufi bararira kubera barwiyemezamirimo batwikira amatanura mungo zabo

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Nk’uko byakunze kugarukwaho n’ibitangazamakuru binyuranye mu gishanga cy’akagera giherereye karere ka Bugesera hakorerwa ibikorwa bitandukanye harimo kubumba ndetse no gutwika amatafari gusa bamwe mu bahaturiye bakomeje kujya bagaragaza ko babangamiwe n’ibi bikorwa bikorerwa impande yabo.

Aha mu ntangira z’iki cyumweru turangije nibwo itangazamakuru ryagerageje kujyayo kureba uburyo abaturage bahaturiye babayeho ndetse n’uburyo babangamiwe mo ni muri ubwo buryo umwe mu banyamakuru bakorera Muhabura.rw nawe yari yageze aho hantu harimo n’umunyamakuru ukorera imwe muri Radio zivugira hano mu Rwanda gusa aba banyamakuru bakaba batarabashije gukora akazi kabo cyane ko bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakora ibyo bikorwa bagerageje kubakubita no kubambura bimwe mu bikoresho byabo harimo nka Camera, Recorder n’ibindi bikoresho byifashishwa mu itangazamakuru.



Ibyobo bicukurwamo ibumba biteye inkeke abahaturiye



Umugabo ushaka gukubita umunyamakuru umugore akamutangira

Umwe mu banyamakuru bari aho yagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere ka Bugesera gusa umuyobozi ntiyabasha kwitaba telephone. Gusa n’ubwo abatuye aho bagaragaza impungenge z’uko batagira ubuvugizi gusa n’ubuyobozi buvuga ko icyo kibazo ntakintu bukiziho nk’uko umuyobozi w’akarere yari yabitangarije umunyamakuru wa Citry Radio.



Inzu zegeranye n’amatanura


Umwe muri barwiyemezamirimo utemeranya n’itangazamakuru

Ikindi twabibutsa ni uko hagikorwa isuzuma mu gihe bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakora ibyo bikorwa byo kubumba amatafari babaye bahagaritswe n’ubuyobozi n’ubwo umuyobozi w’akarere kugeza ubu agerageza kwanga kwitaba telefone iyo ahamagawe n’abanyamakuru








www.muhabura.rw

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years