Bugesera: Abanyarwanda baba muri Ethiopia bateye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abantu 2,130

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma yo guhindura gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) hakomeje kugaragara ibibazo n’imbogamizi zitandukanye muri gahunda nshya yo kwivuza, aho umuntu atanga umusanzu hakurikijwe icyiciro arimo nk’uko gahunda y’ubudehe yabigennye.

Bamwe mu baturage bagiye bagaragaza inzitizi zitandukanye zirimo kudatanga uwo musanzu bavuga ko amafaranga batayabona.

Mu gushakira iki iki bazo umuti urambye , Abanyarwanda baba muri Ethiopia nabo ntibasigaye inyuma muri Gahunda yo gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kwikemurira ibibazo binyuze muri gahunda za Leta.

Abanyarwanda baba muri Ethiopia bateye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abantu 2,130 bo mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Ntarama kuri uyu wa kabiri.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda ubwabo kuko ari zimwe mu ndangagaciro ziranga umunyarwanda.

Nkurayija J Bosco Umwe Abanyarwanda baba muri Ethiopia bateye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza

Bwana Alex Kamurase , umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwana baba muri Ethiopia yasobanuye ko iki gikorwa kije gisanga ibindi byakozwe mu gihe gishize ariko kigamije kwimakaza umuco wo kugira uruhare mu kwishakira ibisubizo muburyo buhoraho . Bwana Kamurase ati ” Nyuma yo kuganira ku musanzu twatanga abanyamuryango tukemeza gushyigikira gahunda ya mutuelles de Sante kubanyarwanda batishoboye, twishimiye umurava ndetse n’uburyo iki gikorwa cyakozwe vuba. Igishimishije Kandi nuko abanyamuryango biyemeje kugira uruhare muri iki gikorwa mugihe cyimyaka itatu, kugirango bigirire akamaro abagenerwa bikorwa kurusha ndetse twunganire gahunda za Leta.

Inkunga ya kusanyijwe ingana na 6.390.000 frws ikazahasha kurihira Mutuelle abantu 2,130 bo mu Karere ka Bugesera batagize ubushobozi bwo kwiyishyurihira. iki Gikorwa cyo guhitamo akarere kazafashwa cyarakozwe na MINALOC.

Abanyarwanda baba muri Ethiopia barateganya gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bashyigikira gahunda zitandukanye za Leta. Ndetse byumwihariko bakaba bateganya no kuzatanga ubundi bufasha kubatishoboye bazafashwa muri iyi gahunda binyuze muyindi mishinga yatuma barushaho kwigira.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama Mukantwari Berthlide
photo Richard

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama Mukantwari Berthlide , yashimiye Abanyarwanda baba muri Ethiopia batanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ndetse ya natangarije Muhabura.rw ko bahinduye uburyo bafatagamo abaturage ku bijyanye no kubahiwtura, kuko bahisemo kubahuriza hamwe bongera kubaha inyigisho.

Ati “Ntabwo dufunga abantu kubera gucyererwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ahubwo icyo dukora ni ubukakangurambaga tubaha inyigisho, kugira ngo barusheho kumva neza akamoro ko gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe.”

Emmanuel Nsanzumuhire umuyobozi w’Akarere ka Bugesera

Emmanuel Nsanzumuhire umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashimiye byimazeyo Abanyarwanda baba muri Ethiopia bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bashyigikira gahunda zitandukanye za Nyakubahwa Perezida Kagame , Akomeza avuga ko ,Ubwisungane mu kwivuza ari uburyo magirirane abaturage bibumbira hamwe bagatanga imisanzu yagenwe kugira ngo bashobore kwiteganyiriza kwivuza indwara.Ati: “Ubwisungane mu kwivuza ni bwo buryo bufasha abaturage kwivuza ku buryo budahenze,Mu Rwanda, ubu buryo bwatumye abanyarwanda hafi ya bose bashobora kwivuza ku buryo buboroheye.”

Abaturage bishimiye inkunga bahawe byimazeyo

Bamwe mubaturage bahawe inkunga mu bwizungane photo Richard


Igishimishije Kandi nuko abanyamuryango biyemeje kugira uruhare muri iki gikorwa mugihe cyimyaka itatu, kugirango bigirire akamaro abagenerwa bikorwa kurusha ndetse twunganire gahunda za Leta
Nkurayija J Bosco Umwe Abanyarwanda baba muri Ethiopia bateye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza

Yanditswe na Salongo Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years