Brusseles:Abanyarwanda bashimishijwe n’umuhanzi Bonhomme bagaragaza ko bibohoye bya nyabyo [AMAFOTO+VIDEO]

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25,umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme yasusurukije abanyarwanda baba i Brusseles mu Bubiligi muri gahunda y’ibitaramo yise ’Inkotanyi ni Ubuzima’ aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zanakunzwe n’abatari bake.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 kibera mu nzu y’imyidagaduro ya Paruwasi St Pierre mu mujyi wa Brussels.Uyu muhanzi waririmbye indirimbo zitandukanye zishimiwe n’abari bitabiriye icyo gitaramo zirimo Inkotanyi n’ubuzima,Imbunda y’inkotanyi na Mwarakoze kuturokora n’izindi ku buryo igitaramo cyasojwe abakitabiriye batifuza ko cyasozwa.

Mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye iyishimiwe cyane ni iyitwa Inkotanyi ni ubuzima kuburyo bafatanye urunana bishimira aho inkotanyi zabakuye banacinya akadiho.

Umunyamakuru wa Muhabura.rw uri i Brusseles avuga ko Umuhanzi Bonhomme yagaragarijwe ibyishimo bitewe n’uko yakiriwe ndetse n’uko bakiriye ibihangano bye.

Naho umuhanzi Bonhomme yavuze ko ibi yabikoze kubera ko abantu baba bamaze igihe kirekire bibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bafite agahinda bababaye ariko mu gusoza uwarokotse asoza avuga ko Inkotanyi ari ubuzima ari nayo mpamvu nawe yahisemo kuririmba indirimbo nk’izo zibagarurira imbaraga n’ikizere cy’ejo hazaza.

Umwe mu banyarwanda bari baje gushyigikira uwo muhanzi,yavuze ko yishimiye kubona umunyarwanda uturutse mu Rwanda aje kubataramira kandi anavuga ko yabaye uwa mbere mu baguze umupira wanditseho imwe mu ndrimbo z’uyu muhanzi yitwa Inkotanyi ni ubuzima.

Yakomeje agira ati”Iki gitaramo cyahuriranye n’ikindi gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyari cyateguwe n’abaturuka i Nyanza baba inaha,ariko twese twakoze uko bishoboka ibyo bikorwa byose tubigeramo.

Ibi byongeye kunyibutsa inkotanyi ubwo zandokoraga numva ngize imbaraga zidasanzwe ndetse byongera no kunkumbuza u Rwanda ari nayo mpamvu ubu nahise mfata n’umwanzuro wo kujya gusura igihugu cyanjye”.

Muri iki gitaramo kandi ninaho Bonhomme yaboneye umwanya wo kumurika ku mugaragaro alubumu y’indirimbo umunani z’amashusho.

Ubusanzwe umuhanzi Bonhomme azwi mu ndirimbo zo kwibuka ndetse n’izirata ibigwi bw’Inkotanyi, akaba n’umwe mu Banyarwanda bamaze gukorera ibitaramo byinshi mu bihugu by’i Burayi muri gahunda yo kwibuka.



JPEG - 257.6 kb
Umuhanzi Bonhomme yashimishije abari bitabiriye igitaramo cye yanamurikiyemo Alubumu y’indirimbo umunani z’amashusho


PNG - 347.4 kb
Abanyarwanda baba mu bubiligi bishimye bafatana urunana bagaragaza ko bibohoye koko
JPEG - 296.1 kb
Umunyamakuru wa Muhabura.rw i Brussels Uwase Sylvie Kanyamanza ari kumwe n’umuhanzi Bonhomme
JPEG - 188.7 kb
Muri iki gitaramo kandi ntawishwe n’icyaka kuko uwinjiye yabashije no kubona icyo kunywa







Photo by: Uwineza

Uwineza Sylvie Kanyamanza/MUHABURA.RW Brussels

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years