Bruce Melody yamaze kwerekeza muri Kenya

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu minsi ishize umuhanzi Bruce Melody yatangaje ko agiye kujya muri Kenya aho yagombaga kwitabira ubutumire yahawe na Coke Studio, uyu muhanzi kuri ubu wamaze gufata rutemikerere yerekeza muri Kenya rero yasize ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikinya’.

Bruce Melody yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017. Uyu muhanzi ubwo yagendaga yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko azamarayo igihe kingana n’icyumweru cyose aho yiteguye guserukira umuziki nyarwanda neza.

Nubwo ariko agiye Bruce Melody asize hanze indirimbo nshya yise ‘Ikinya’ ndetse n’amashusho yayo byose ashyize hanze mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melody amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Producer Ma Riva

Kanda hano urebe amashusho y’Indirimbo nshya ya Bruce Melody yise Ikinya

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 21/05/2017
  • Hashize 7 years