Bruce Melody yakuwe mu bagomba kuririmbana na Jason Derulo

  • admin
  • 12/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Jason Derulo ari muri Kenya, ni we muhanzi w’icyamamare ku Isi uzaririmbana n’abo muri Afurika muri Coke Studio uyu mwaka.

Jason Derulo yageze mu Mujyi wa Nairobi ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 9 Kamena, yaje aherekejwe n’itsinda ry’abantu batanu. Yatumiwe nk’umuhanzi w’ikirangirire ugomba kuririmbana n’abo muri Afurika batumiwe muri Coke Studio ya 2017.

Muri Coke Studio y’uyu mwaka u Rwanda rwari rwatoranyijwe mu bihugu bihagarariwe gusa Bruce Melody waserukiye iki gihugu ntari ku rutonde rw’abagomba kuririmbana na Jason Derulo nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi butegura iki gikorwa.

Mu itangazo Ubuyobozi bwa Coke Studio Africa bwoherereje IGIHE, bwashimangiye ko Jason Derulo yageze i Nairobi mu cyumweru gishize hanyuma agatangira kubonana n’abahanzi bo muri Afurika batoranyijwe uyu mwaka.

Muri 11 bagomba kuririmbana na Jason Derulo harimo Dela (Kenya), Rayvanny (Tanzania), Bebe Cool (Uganda), Mr. Bow (Mozambique), Falz (Nigeria), Joey B (Ghana), Betty G (Ethiopia), Jah Prayzah (Zimbabwe), Shekhinah (South Africa), Locko (Cameroon) na Denise (Madagascar).

Mbere yo kuza muri Kenya, Jason Derulo yagize ati “Nshimishijwe cyane no kuzitabira Coke Studio Africa-2017. Mfite amashyushyu yo kugera muri Nairobi nkabonana n’abahanzi bakomeye muri Afurika. Niteguye gusangiza ubumenyi no guhana ibitekerezo n’abahanzi ndetse n’aba producers bo muri Afurika.”

Muri Coke Studio Jason Derulo yatangiye gukorana na Producer Masterkraft wo muri Nigeria ndetse na DJ Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo. Yamaze kubonana n’abahanzi barimo Bebe Cool wo muri Uganda ndetse bajyanye muri studio.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane ku Isi yaherukaga kuza muri Afurika y’Uburasirazuba kuwa 28 Nyakanga 2012 ubwo yaje kuririmba mu gitaramo cyasoje irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryegukanywe na King James icyo gihe.

Jason Derulo yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Wiggle’, ‘Whatcha’ Say’, ‘Talk Dirty’, ‘It Girl’, ‘In My Head’, ‘Trumpets’ and ‘Marry Me’; muri iyi minsi afite indi ikunzwe cyane yitwa ‘Swalla’ yakoranye na Nicki Minaj.

Coke Studio, icyerekezo cy’umuziki wa Afurika

Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

Mu 2014, umuhanzi ukomeye ku Isi watumiwe ni Wyclef nyuma mu 2015 hatumirwa Ne-Yo mu gihe mu mwaka ushize hatumiwe Trey Songz. Icyo gihe yaririmbanye na Rema Namakula (Uganda), Yemi Alade (Nigeria), Vanessa Mdee (Tanzania), Neyma (Mozambique), Serge Beynaud (French West Africa), Lij Michael (Ethiopia), Stonebwoy (Ghana), Nyashinski (Kenya) na Emtee (South Africa).

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 12/06/2017
  • Hashize 7 years