Bruce Melodie yakomoje ku cyo ashingiraho iyo ahitamo

  • Richard Salongo
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakunzi ndetse n’abamukurikira kuri Instagram kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2024, umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yakomoje ku cyo ashingiraho iyo ahitamo umuhanzi bakorana indirimbo.

Ubwo umwe mu bari bakurikiye icyo kiganiro yamubazaga abahanzi yahitamo gukorana na bo mu Karere hagati ya Diamond Platnumz na Harmonize, ndetse na The Ben na Meddy, Bruce Melodie yavuze ko we ahitamo gukorana n’umuhanzi abona ko bazahuza.

Yagize ati: “Njye sinjya niruka inyuma y’umuhanzi nshaka gukorana na we, ahubwo ndeba uwo twahuza mu mikoranire.”

Yongeraho ati: “Njye sinaha amahirwe umuntu wansuzugura, utaha agaciro umwanya wanjye, kuko aho najya hose mu bihugu mba mpagarariye Igihugu cyanjye. Rero unsuzuguye uba unsuzuguriye Igihugu sinjya ntanga ayo mahirwe.

Icyakora ubwo yabazwaga umuhanzi yakorana na we muri Uganda atazuyaje, yavuze ko yakorana na Juliana Kanyomozi.

Ati: “Uretse kuba ari umuhanzi w’i Bugande, Juliana ni umuntu nakuze numva kandi mukunda.

Uyu muhanzi ukiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri gahunda yo kumenyekanisha ibihangano bye, yatangaje ko muri gahunda bafite harimo umushinga wo gusohora umuzingo we, anateguza ko uzaba uriho indirimbo nyinshi azaba yafatanyije n’abandi bahanzi batandukanye.

  • Richard Salongo
  • 04/04/2024
  • Hashize 4 weeks