Bright Bigger ni muntu ki? Byinshi ku rugendo rwa Muzika n’Amateka y’uyu muhanzi

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Bright Bigger Ni umuhanzi ukiri muto urimo kugenda atungurana cyane muri Muzika Nyarwanda, ndetse Umuvuduko n’imbaraga zidasanzwe afite birimo gutera urujijo ndetse abenshi barimo bibaza ese ni muntu ki?



Bright Bigger ni muntu ki?

Amazina ye nyakuri ni BIZIYANDEMYE Fidele yavutse tariki 24 Gicurasi mu mwaka wa 1993 avukira mu cyahoze ari Perefegiture ya Ruhengeri muri Komini ya Nyarutovu ubu ni mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Ise umubyara akaba ari Bizimana Innocent naho mama we ni Nyirahabuhazi Connsolee, Bright Bigger avuka ari umwana w’Imfura bivuze ko ariwe mwana wa mbere ku babyyi be akaba akurikirwa n’abana batatu b’abakobwa ndetse na babiri b’abahungu. Mu bwana bwe yakuze akunda gukina umukino wa karate ndetse akaba yarabarizwaga no mu ikipe ya Acrobatte y’Akarere ka Gakenke yavukiyemo ibi kandi byamuteraga kuba umuntu ukunda gusabana na bagenzi be cyane cyane abana bakuranye mu gace yakuriyemo. Mu buzima bwe Bright Bigger yakundaga kandi kubyina cyane cyane imbyino za kizungu mu rusisiro aho yakuriye.

Amashuli abanza yayize muri Ecole primer de MBUGA riherereye muri aka Karere ka Gakenke, yize amashuli yisumbuye ku bigo bigera kuri bine aho Mu mwaka wambere yize mu rwunge rw’Amashuri rwa NYAKINA aha hakaba hari mu mwaka wa 2008, Mumwaka wa kabiri(2) nuwa Gatatu(3) akaba yarize mukigo kigisha ubuhinzi n’ubworozi cya E.A.V RUSHASHI naho mu mwaka wa kane(4) n’uwa Gatanu(5) yakomereje Amashuri ye mukigo cyitwa COLLEGE URUMURI aha ni ahagana mu mwaka wa 2011-2012 akaba yarigaga mu gashami ka H.E.G (History Economy and Geograghie), Bright Bigger kubw’Impamvu zitandukanye ntago yaje kurangiriza amashuli yisumbuye kuri iki kigo dore ko mu mwaka wa gatandatu ya kuza guhita ahindura ikigo yimukira kukindi cyitwa ECOLE SECONDAIRE DE RWAHI ubu hari mu mwaka wa 2013 Ari naho yaje kurangiriza Amashuri ye yisumbuye.

Urugendo rwa Muzika rw’Umuhanzi Bright Bigger

Bitandukanye cyane n’abandi bahanzi tugenda twumva ngo batangiriye muzika yabo muri Korali cyangwa ahandi hantu hatandukanye, kuri Bright Bigger ngo kuva atangiye kumenya ubwenge agifite nk’imyaka itandatu(6) nibwo yatangiye gukunda umuziki Kuburyo yumvaga Radio akayikurwaho nigitsure cy’ababyeyi be bamubuzaga cyane kumva no gukunda imiziki cyane ko muri iyo myaka mu Rwanda muzika yari itari yacengera mu bantu ngo nk’Umubyeyi yumve ko uko umwana yakwiga akaba Umuganga cyangwa undi muntu ari nako yakwiga akazaba Umuhanzi. Bright Bigger avuga ko we ababyeyi be bajyaga bamubwira bati : “ariko buri munsi ko tubona uba wumva Radio watubwira amakuru aba yavuzwe??? .Bivuze ngo ababyeyi be babaga bashaka ko umwana yumva amakuru gusa kuri Bright Bigger kuko yikundiraga Umuziki birumvikana ntabwo yabaga yumvise amakuru ahubwo yiyumviraga ahari umuziki kandi yari akiri umwana muto cyane gusa nawe ngo iyo abyibutse biramusetsa.

Byarakomeje mu mwaka wa 2007 yinjira mu mwaka wa mbere wamashuli abanza agakomeza kujya akunda umuziki ndetse akabona umwanya wo kubonana n’abandi bana bagenzi be ariko nabo bakundaga Umuziki ndetse abandi akajya abakundisha Umuziki , Ubwo rero yaje kugera mu mwaka wa gatandatu (6) w’amashuli abanza nibwo umwarimu wamwigishaga yamubonye aririmbira bagenzi be bakoze agatsiko mu ishuri maze aramuhamagara agirango agiye kumuhana maze aramubwira ati ngaho subira mubyo warurimo yabanje kwitinya ariko nyuma abona ko Adashaka kumuhana ahubwo yishimiye ibyo yakoraga. Mu mwaka wa 2008 niga mu mwaka wa mbere w’Amashuri yisumbuye nabwo umuziki yakomeje ku wukunda ariko akomeza kwitinya yumva atakwandika indirimbo ngo abantu bayumve nk’uko twumvaga izindi zose dore ko ya kundaga Umuhanzi Dr Jose Chameleone. Yatangiye kwiyita utuzina dutandukanye mu rwego rwo kwereka abantu uwo yifuzaga kuzaba we, icyo gihe umu Producer wari ugezweho yitwaga DJ B byatumye na Bright Bigger ariryo zina nari yiyise.

Ageze mu mwaka wa kabiri w’Amashuri yisumbuye muri 2009 niho yaratinyunse yandika indirimbo ye yambere nyita “”Baby Girl “” ubu akaba yarayise “”Mukunzi wanjye”” Kuva ubwo yahise aindura izina kuko yabonaga agiye gukora umuziki uteri uw’agateganyo aravuga ati kwamamaza Producer DJ B nta gaciro karimo kandi nawe yubatse izina rye ryakomera nk’abandi bose, Muri uwo mwaka wa 2009 ubwo izina BRIGHT BIGGER riba ritangiye ubwo kugeza magingo aya, Mu mwaka wa 2010 mu mpera z’umwaka arangije icyiciro rusange cy’amashuri nibwo yagiye muri stidio akora indirimbo ya mbere yitwa “Nuko Ateye” Dore ko yumvaga agomba kuzajya kwiga mu mwaka wa kane yitwa umuhanzi kuruta uko bamwita umuntu ushaka kuba umuhanzi, Mu mwaka wa 2012 nibwo yongeye gukora indi ndirimbo nyita “”kevine”” Mu mwaka wa 2013 nibwo yongeye gukora indi ndirimbo ayita “”Ntuhangayike”” Gusa Uyu muziki bakoraga icyo gihe ntabwo babonaga uburyo bawumenyekanisha kuburyo Abanyarwanda bose batahise bamenya ibihangano by’Uyu muhanzi doreko no mu myaka ishize bitari byoroshye kubona itangazamakuru rigufasha nk’Uko Bright Bigger akomeza abivuga.

Akirangiza amashuli yisumbuye 2013 yabaye nk’uhagaritse Umuziki kubera impamvu zitandukanye ubwo uwo mwaka wose kugeza muri 2014 uyu muhanzi ntago yakoraga umuziki arko nyuma yagarutse mu muziki mu mwakwa ushize 2015 mu kwezi k’Ukuboza, Kugeza ubu ni umuhanzi wandika indirimbo zaba izo agenda yandikira abandi bahanzi ndetse n’izo we yiyandikira akanaziririmba ku giti cye. Bright Bigger afite indirimbo zitandukanye harimo NUKO ATEYE, KEVINE; NTUHANGAYIKE, UMURIMO ndetse na MUKUNZI WANJYE n’izindi zitandukanye agiye afite yagiye akorana n’abandi bahanzi batabdukanye wongeyeho na Videwo ya KEVINE nayo iri hanze muri iyi minsi. Bright Bigger akaba ateganya gukorana n’Abahanzi batandukanye bafite izina rikomeye hano mu Rwanda.



Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years