Brig Gen Rwivanga yahaye ikiganiro Abadepite bagize Manda ya 5 bamaze kurahira

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yahaye ikiganiro Abadepite bagize Manda ya 5 bamaze kurahira, aho bakomeje ibiganiro bibafasha gutangira neza inshingano zo gutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Iki kiganiro cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.

Icyiciro cya mbere cy’amahugurwa cyibanze ku mateka y’Igihugu, n’urugendo rwo kucyubaka, ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, n’uburyo Umudepite aryifashisha mu mirimo ya buri munsi, akamaro n’inshingano bya Leta, amateka ku mikorere y’Inteko Nshinga Amategeko kuva mu 1996-2018, ndetse n’imikorere y’Umutwe w’Abadepite n’imikoranire n’izindi nzego.

Ibi biganiro birakomeje aho bizibanda ku ngingo zirimo kumenya ibikubiye muri Politiki y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane by’u Rwanda n’ibindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks