Brig. Gen. Karamba yasabye Ingabo zigiye muri Sudani y’Epfo gushimangira indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years

Brig. Gen. Charles Karamba, yasabye ingabo z’u Rwanda zigiye kujya i Juba muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, kubumbatira indangagaciro n’umutima wo gukunda igihugu no gufatanya bahesha ishema u Rwanda.

Ingabo 165 zigizwe n’abapilote b’indege, abakanishi n’ababafasha mu kazi, zizahaguruka i Kigali kuwa 31 Kanama ziyobowe na Lt Col Innocent Munyengango.

Zizasimburayo izari zimazeyo umwaka wose ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNAMISS).

Brig. Gen. Karamba yasabye izo ngabo gushimangira indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda n’iz’igihugu muri rusange.

Yabibukije akazi kabategereje abasaba kwitegura inzitizi izo arizo zose bashobora kuzahura nazo, kandi bakarangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga no kwitwararika mu byo bazaba bakora byose.

Yagize ati “Mugomba kumenya ko hari inzitizi zitandukanye aho mugiye. Muzakenera kumenya aho hantu, aho mukorera, abaturage baho no gukorana neza n’ingabo zo mu bindi bihugu.”

Izi ngabo zirwanira mu kirere zifite inshingano zo gutwara abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’imizigo yabo, gushaka amakuru bakoresheje indege zabugenewe, gukora ibikorwa by’ubutabazi n’ibindi.

Igihugu cya Sudani y’Epfo cyongeye kwadukamo imirwano nyuma y’aho mu kwezi gushize ingabo z’uwari Visi Perezida, Riek Machar zikozanyijeho n’iza Perezida Salva Kiir. Kugeza ubu Machar yahungiye muri Congo Kinshasa.


Brig Gen Charles KARAMBA was appointed Air Force Chief of Staff on 28 October 2015 Foto internet


Brig. Gen. Charles Karamba, yasabye ingabo z’u Rwanda zigiye kujya i Juba muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, kubumbatira indangagaciro n’umutima wo gukunda igihugu no gufatanya bahesha ishema u Rwanda.

Yanditswe na Niyomugabo /Muhabura.rw

  • admin
  • 23/08/2016
  • Hashize 8 years