Uyu mukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati yamaze kugera mu ikipe ya Rayon Sports aho yatangiye imyitozo y’igerageza kuri uyu wa Gatatu
Brian Majwega yanakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda
Ku kibuga cy’imyitozo giherereye mu Nzove aho Rayon Sports yitoreza, Brian Majwega uzwi mu makipe atandukanye yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba yagaragaye yitoreza hamwe n’ikipe ya Rayon Sports.
Brian Majwega nyuma y’imyitozo yadutangarije ko yaje ahamagawe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ngo aze agerageze amahirwe muri iyi kipe, akaba yizeye ko mu minsi mike ashobora gusinya amasezerano.
Brian Majwega yatangiye imyitozo muri Rayon Sports
Niyomugabo Albert MUhabura.rw