Breaking news : Umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa ahita araswa arapfa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umusirikare wo mu ngabo za FARDC zibarizwa mu mutwe w’abakomando yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa ku mupaka wa Petite Bariere mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, na we ahita araswa na mudahusa mu ngabo z’u Rwanda, ahasiga ubuzima.

Byabereye mu Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Mbugangari, hafi n’umupaka wa Petite bariere mu ma saa saba z’ijoro.

 

Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye yabwiye umunyamakuru  ko uyu musirikare yazaga asatira abasirikare bari hejuru ku minara , byibuze amasasu arenga makumyabiri ni yo yarashwe.

 

 

Uyu Muyobozi yagize ati “Uyu musirikare yarasaga yerekeza ku basirikare bari ku burinzi nyuma yaje kuraswa na mudahushwa wo muri RDF ahita ahasiga ubuzima kugeza na n’ubu umurambo uracyahari hategerejwe ubuyobozi bwa FARDC kuza gushyikira umuntu wabo.”

Muri Kamena uyu mwaka wa 2022, kuri uyu mupaka hari harasiwe undi musirikare wa FARDC winjiye ku mupaka w’u Rwanda arasa abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage akanakomeretsamo bamwe, na we ahita araswa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ahita ahasiga ubuzima.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2022
  • Hashize 2 years