Bonaventure Kalou wamenyekanye muri ruhago akinira amakipe menshi yinjiye muri Politike

  • admin
  • 18/10/2018
  • Hashize 6 years

Bonaventure Kalou, wigeze kuba umukinnyi wo hagati ukina ataha izamu w’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yatorewe kuba umuyobozi w’akarere k’umujyi ka Vavoua rwagati muri Côte d’Ivoire.

Ni mukuru wa Salomon Kalou, na we w’umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru.

Kalou w’imyaka 40 y’amavuko, yakiniye ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire imikino 50, aza no gutwara igikombe cy’Ubufaransa inshuro ebyiri.

Yakinnye imikino ibiri mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyabereye mu Budage mu mwaka wa 2006.

Yabwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu Gifaransa rya BBC Afrique ko azaharanira kuvugurura imibereho y’abaturage bo mu karere ka Vavoua.

Yagize ati”Akazi k’umuyobozi w’akarere si umwanya wa politiki gusa, ahubwo iterambere ry’akarere. Ariko nanone nzi neza ko politiki n’iterambere ry’akarere bifite aho bihuriye. Rero nzakora ku buryo buri wese anyurwa. Kenshi nzajya mba ndi mu karere.”

Bwana Kalou yavuze ko azibanda ku “kuvugurura ibikorwa by’isuku, amatara yo ku mihanda no kugeza amazi meza ku baturage”, avuga ko ibyo “bicyenewe gukorwa byihuse.”

George Weah ni icyitegererezo kuri we

Icyapa cyo kwamamaza kigaragaza Bwana Kalou ubwo yiyamamarizaga kuyobora akarere avukamo ka Vavoua, cyafotowe ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa cumi

Bwana Kalou yavuze ko yafatiye urugero kuri Perezida George Weah wa Liberia, na we wigeze kuba umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru.

Yagize ati”Buri muntu agiye afite icyo yandikiwe. George afite urwandiko rwe. Yatangiye aba senateri, aba umukandida-perezida inshuro ebyiri, ariko ku nshuro ya mbere ntiyabigezeho.

Yakomeje agira ati”Kuri ubu sindagera kuri uru rwego. Ubu ndi ku rwego rw’ibanze. Ariko mufatiraho urugero kuri buri kimwe cyose. Ariko kuri ubu si we ndangamiye. Icyo ndangamiye, ni ukwitwara neza muri iyi manda yanjye nk’umuyobozi w’akarere.”

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/10/2018
  • Hashize 6 years