Bomboribombori muri Real Madrid, isenyuka rya BBC

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years

Imbere mu rwambariro rwa Real Madrid harimo umwuka utari mwiza biraturuka ahanini ku mukinnyi Gareth Bale, umwe mu bagize ubutatu busatirizi bwayo buzwi nka BBC (Bale, Benzema na Christiano) burimo n’impungenge nyuma yo kuza kwa Alvaro Morata.

Inkuru 90min.com ikesha ibitangazamakuru byo muri Espanye, ivuga ko nyuma y’imyitwarire myiza uyu munya Wales Gareth Bale yagize mu mikino ya euro2016, byatumye asigaye yirata.

Nguwo Bale usigaye warazamuye ibiciro. (Photo internet)

Byongeye kandi abandi bakinnyi na bo basa nk’abamugiriye ishyari kubw’uko umuyobozi w’iyi kipe Florentino Perez yamaze gufungura imiryango iganisha ku kongerera uyu mugabo amasezerano yazamuzamurira umushahara ku rwego rwo hejuru.

Ibi bitangazamakuru byakomeje bigaragaza impungenge ku igaruka rya rutahizamu Alvaro Morata no kuva mu mvune kwa Cristiano Ronaldo. Ikibazo ni iki: “niba Morata azajya abanzamo kandi akaba ataha izamu, ni nde azasimbura muri BBC?”. Benshi bati “Benzema,”

Ubutatu busatirizi bwa Real, BBC (Bale, Benzema na Christiano) Photo internet.

Si ubwa mbere muri Real Madrid habaye amakimbirane kuko ntawakibagirwa 2005 ubwo ananyamerica y’epfo bane: Robinho, Ronaldo, Roberto Carlos na Julio Baptista bari bahanganye bikomeye nirindi tsinda rya Helguera, Guti na Raul.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years