Bombori Bombori hagati hagati Umuhanzikazi Tiwa Savage n’Umugabo we
- 30/04/2016
- Hashize 9 years
Umuhanzikazi Tiwa Savage uturuka mu gihugu cya Nigeria ari mumazi abira ndetse ntarimo kuvuga rumwe n’Umugabo we nyuma y’uko hasanzwe amagambo amusebya ku rukuta rwa Instagram y’umukunzi we ngo yaba yararyamanye n’ibyamamare byo muri Nigeria harimo umuhanzi Don Jazzy, Dr. Sid ndetse na 2face Idibia.
Tunji Balogun uzwi ku kabyiniro ka Tee Billz yavuze ko atariwe washyizeho ariya magambo ku rukuta rwe rwa Instagram aya magambo yavugaga ko uyu Tee Billz yatandukanye n’umugore we Tiwa Savage aho ngo icyo bapfaga ari uko uyu mukunzi we yaba yararyamanye na Don Jazzy, Dr. Sid ndetse na 2face Idibia. Tee Billz akaba yafunguye urubuga kuri twitter maze ashyiraho amagambo ahakana ko atigeze yandika cg ngo agire icyo atangaza ku bimwerekeye we n’umukunzi we Tiwa Savage, ahubwo ko ngo Urukuta rwe rwa Intagram rwinjiriwe n’umuntu utazwi(hacker) maze agakora ayo mahano.
Yagize ati “Uru rukuta rwanjye mfunguye hano hashize igihe gito, Kuko Account(Urukuta) yange ya nyayo yinjiriwe n’abandi bantu” Maze avuga ko ibyanditse kuri Instagram ye atari byo kandi ko atari we wabyanditse kuko ntaho bihuriye n’ukuri kwe. Ati “ndimo ndareba buryo ki nakemura ikibazo cy’urwo rukuta rwanjye rwa Instagram kandi nitabaje n’abayobozi bashinzwe umutekano ngo bagire icyo bakora.
Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw