Bobi Wine yatawe muri yombi n’imodoka ye abapolisi bayimena ibirahure[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years

Igipolisi cya Uganda n’abasirikare batanye mu mitwe n’abashyigiye umuhanzi akaba n’umunyapolitike Bobi wine ubwo yageraga mu gace ka Busabala aho byari biteganyijwe ko uyu muhanzi ari bugirane ikiganiro n’itangazamakuru.

Bobi Wine yafashwe saa 9:30am akigera aho yari butangire kiganiro,abapolisi bahise bagota imodoka ye bamubuza gusohokamo nibwo we n’urubyiruko rumushyigikiye bagerageje kwirwanaho ngo barebe ko yasohoka,maze polisi yifashisha ibyuka biryana mu maso irwanya urwo rubyiruko rwari rwariye karungu aho rwateraga amabuye n’ibiti kuri polisi.

Muri uko gutatanya urwo rubyiruko,polisi yahise ifata Bobi wine imushyira mu modoka yayo imujyana ahantu hataramenyekana maze n’imihanda yagana aho yari butangire ikiganiro irafungwa.

Mu gihe polisi yashakaga gufata Bobi Wine yakoresheje imbaraga zidasanzwe ngo imukure mu modoka ye biba ngombwa ko ikirahure k’imodoka ye bakimena bahita bamusohoramo ariko umuhanzi Nubian Li wari uri kumwe nawe ntabwo yafashwe.

Mbere y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine,mu gitondo cya kare polisi yabanje gufata Abbey Musinguzi uzwi nka Abitex na Andrew Mukasaabari bari bashinzwe gutegura igitaramo yari bukore ejo kuri Pasika bikarangira kiburijwemo.

Ejo ku Cyumweru nibwo polisi nkuru yategetse abandi bapolisi guhagarika igitaramo uyu muhanzi yari bukore kuri Pasika bavuga ko atabashije gutegura neza ibirebana n’umutekano w’aho azagikorera.

Gusa Bobi Wine agashinja Polisi kumuburagiza mu gihe kingana n’ukwezi ubwo yandikaga ayimenyesha icyo gitaramo.

Yakomeje avuga ko hasigaye iminsi itatu gusa,aribwo bamusubije bamwereka ibicyenewe ngo abashe gukora igitaramo ariko bimwe byari ibintu byo kumunaniza gusa.

Ati”Hasigaye iminsi itatu gusa, baradusubije batwereka ibisabwa.Twashyizemo amafaranga menshi kugirango twubahirize ibisabwa byose,kuburyo harimo n’ibyo badusabye ubona nta busobanuro bwabyo.Ibi kandi ni ibyiyongera ku mafaranga twakoresheje twamamaza tunategura igitaramo”.

Uyu muhanzi kandi avuga kandi ko polisi yanafashe imodoka zari zitwaye ibikoresho bya muzika byari bwifashishwe muri icyo gitaramo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 20 Mata 2019 buri bucye igitaramo kiri bube.

Ikindi kandi agaragaza cy’uko polisi ya Uganda ikomeje kumugendaho,ngo ni uko bamaze guhagarika ibitaramo bigera ku 124 byabaga byateguwe n’itsinda rye bumvise ko ari bubyitabire nk’umuririmbyi.

Ni mu gihe kandi umwaka ushize polisi yafunze igitaramo Bobi Wine yari bukore cyo kumurika alubumu ye cyari bubere kuri sitade ya Namboole.None yari yongeye gutegura ikindi mu kabare ke One Love Beach kari Busabala mu karere ka Wakiso none baramwitambitse kiburijwemo kandi yari yaramaze kubyemererwa.



Nubian Li aha ikiganiro abanyamakuru nyuma y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine bari bari kumwe mu modoka
Iyi niyo modoka ya polisi yahise imujyana ahantu hatazwi
Imodoka ya Bobi Wine bayimennye ikirahure kugirango babashe kumusohoramo

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/04/2019
  • Hashize 5 years