BNR yagabanyije urwunguko rwayo kuri 6,5%

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko yagabanyije urwunguko, rujyanye n’inyungu iheraho inguzanyo ku mabanki, rugera kuri 6,5% ruvuye kuri 7% rwari rusanzweho.

Iri gabanuka ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, mu kiganiro BNR yagiranye n’itangazamakuru cyasobanuriwemo Umwanzuro w’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’Ishusho y’Urwego

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko byatewe n’uko ibiciro ku masoko biri ku rwego rwiza kuko muri uyu mwaka izamuka ryabyo ritazarenga 5%.

Ati “Twari twabizamuye mu myaka ibiri ishize kubera ibibazo by’ibiciro ku masoko twabonaga umuvuduko ukabije. Ubu rero kubera ko wagabanyutse uri aho twifuza twasanze ari ngombwa ko dukomeza kumanura uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu.”

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 5% muri uyu mwaka kugeza mu 2025.

Ni mu gihe kuri ubu izamuka ry’ibiciro ku masoko ryazamutse ku kigero cya 5,1% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka, aho mu gihembwe gishize byari byazamutse kuri 4,7%.

Muri rusange, BNR isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho ugereranyije n’ibibazo biri hirya no hino ku Isi bikomeje guhungabanya ubukungu bwayo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/08/2024
  • Hashize 4 weeks